Umukino w’umunsi wa Cyenda wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ugomba guhuza Gicumbi Fc na Rayon Sports Fc wimuriwe ku cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 i Saa Cyenda.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Tuyisenge Jacques, yashimiye ikipe ya Etincelles yakiniye imyaka ine, ayiha imyambaro ifite agaciro ka Miliyoni hafi eshatu
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsindiwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Cameroun igitego 1-0, bituma ajya ku mwanya wa nyuma mu itsinda
Mu birori byiswe Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya inaha numero abakinnyi bazakinana mu mwaka w’imikino 2019/2020
Mu mukino w’umunsi wa mbere wo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2021, Amavubi atsindiwe i Maputo na Mozambique ibitego 2-0
Ku mukino ikipe y’u Rwanda na Cameroun zizakinira i Kigali kuri iki cyumweru, hatangajwe ahantu icyenda hazacucurizwa amatike kuri uyu mukino
Myugariro w’Amavubi Emery Bayisenge ntakina umukino Amavubi aza guhuramo na Mozambique ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba uyu munsi
Ikipe y’igihugu ya Mozambique yamaze kubona abaterankunga babiri mbere y’uko ihura n’Amavubi y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 14/11/2019
Abayobozi b’amakipe ya Rayon Sports na Gasogi United bahize ubutwari mbere y’umukino uzabahuza kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakoze urugendo rwo kunanura imitsi i Maputo muri Mozambique, mbere y’uko baza gukora imyitozo kuri uyu mugoroba
Masudi Juma wari umaze iminsi ari umutoza wa Bukavu Dawa yo muri RD Congo yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Bugesera FC
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze kwerekeza i Maputo muri Mozambique, aho agiye gukina umukino wa mbere mu guhatanira itike ya CAN 2021
Umutoza Justin Bisengimana amaze kwirukanwa na Bugesera Fc nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona ashinjwa umusaruro muke
Mu mukino wasozaga imikino y’umunsi wa munani wa shampiyona, Kiyovu Sports inganyije na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye imyitozo yo gutegura imikino ibiri izahuramo na Mozambique na Cameroun mu cyumweru gitaha
Ikipe ya Rayon Sports yongeye kubona amanota atatu imbere ya Marines, mu mukino yayitsindiye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 27 bagomba kwitabira imikino ibiri ya Mozambique na Cameroun mu gushaka itike ya CAN.
Myugariro w’umunyarwanda Abdul Rwatubyaye, yatowe n’abafana nk’umukinnyi ukunzwe n’abafana mu ikipe ye mu mwaka wa 2019
Ikipe ya Musanze FC ibonye amanota atatu ya mbere ku munsi wa munani wa shampiona ya 2019-2020, nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ibitego 3 ku busa.
Mu mukino w’umunsi wa munani wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Police FC ihatsindiye Bugesera 2-1 ihita iyobora urutonde rwa shampiyona
Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wagombaga kuzahuza ikipe ya Kiyovu Sports n’iya APR FC wimuriwe kuwa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019 isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Ikipe ya Rayon Sports yangiwe gukora imyitozo ku kibuga isanzwe ikoreraho imyitozo mu Nzove kuri uyu wa mbere
Mu mikino y’umunsi wa karindwi wa shampiyona, APR yatsinze Mukura naho Rayon Sports inganyiriza i Musanze
Amwe mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri yamaze gusezera muri shampiyona y’uyu mwaka, aho amenshi yagiye agongwa n’ibibazo by’amikoro.
Umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wahuzaga Gasogi United na Kiyovu Sports, urangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Nyuma y’amagambo yatangajwe na KNC mbere y’umukino uhuza Gasogi United na Kiyovu Sports kuri uyu wa kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Minani Hemed yamusubije.
Amakipe ya Musanze, Bugesera, Muhanga na Kiyovu agiye gutangira kubyaza umusaruro abafana bayo binyuze mu myambaro yayo mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’amikoro make.
Mu mikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa kabiri, irangiye Rayon Sports inganyije na Etincelles naho Mukura iratsinda ihita inayobora urutonde
Kakooza Nkuriza Charles uyobora Gasogi United yavuze ko yiteguye gufata ku gakanu Kiyovu bazakina kuri uyu wa Kane
Nyuma y’iminsi atagaragara mu kibuga, umukinnyi wo hagati Mugheni Fabrice yongeye kugaruka mu ikipe bwa mbere muri iyi shampiyona 2019/2020