Ikipe ya Gasogi United yamaze kongerera amasezerano y’imyaka umunya-Liberia Herron Berrian waje muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.
Inama nyunguranabitekerezo yahuzaga amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yemeje ko ikipe ya APR FC igomba guhabwa igikombe cya shampiyona
Shampiyona y’u Budage yari yarahagaritswe na COVID-19 igiye gusubukurwa mu cyumweru gitaha, imikino yose ikazerekanwa kuri StarTimes gusa.
Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bararira ayo kwarika nyuma yo kumenya ko umwaka w’imikino 2019/2020 wahagaritswe kugera mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.
Rutahizamu w’Amavubi na Petro Atletico de Luanda, avuga ko umwaka wa mbere muri Shampiyona ya Angola, ariko yiteguye kugira umwaka mwiza uzakurikira
Rutahizamu w’Ikipe ya Sunrise Omovire Babua Samson yasezeye mu ikipe ya Sunrise nyuma y’imyaka ine yari amaze akinira iyi kipe yo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Mu Rwanda hamaze iminsi humvikana amakipe ahagarika amasezerano y’abakozi kubera icyorezo cya Covid-19. Iheruka guhaharika amasezerano ni Heroes FC.
Mu nama yahuje amashyirahamwe y’imikino yose yo mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, yafashe ingamba zijyanye n’imyitozo rusange ndetse n’amarushanwa.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’uRwanda Amavubi Tuyisenge Jacques, yavuze ku mpamvu abakinnyi b’abanyarwanda bashobora kujya gukina hanze ntibanahatinde, anabagira inama.
Komite Nyobozi ya Ferwafa yemeje ko umwanzuro izaha CAF ku bijyanye n’isozwa ry’amarushanwa ya 2019/2020 uzashingira ku byemezo by’inama y’abaminisitiri
Umukinnyi ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo byari byaravuzwe ko yapfuye muri 2016, yagaragaye ari muzima mu Budage.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe umwanzuro wo kuba riretse guha CAF umwanzuro w’uko umwaka w’imikino 2019/2020 uzasozwa.
Ikipe ya Rayon Sports ni yo kipe ikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda, mu makipe 16 yose akina mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru
Ikipe ya Bugesera na Rayon Sports ni yo makipe kugeza mu cyiciro cya mbere arusha andi kuba yaratojwe n’abatoza benshi mu myaka itatu ishize.
Ikipe ya Rayon Sports iheruka kwirukana Michael Sarpong yemeye gutandukana nawe mu bwumvikane, imwishyura umushahara n’ibindi yamugomabaga
Amakipe agize shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Angola, yemeje ko iyi shampiyona iseswa ntihagire ikipe ihabwa igikombe.
Ikipe ya Gor Mahia yahawe igikombe cya shamipiyona ya Kenya 2019/2020 Kubera icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse imikino.
Amakipe ya Gicumbi na Heroes ari mu makipe ashobora gusubira mu cyiciro cya kabiri, atangaza ko yiteguye kuba yakina shampiyona igasozwa mpaka hamenyekanye izimanuka
Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza (Premier League) yasabwe kubuza abakinnyi n’anadi barimo abatoza gucira mu kibuga, ufashwe akazajya ahanishwa kwerekwa ikarita y’umuhondo.
Nyirakuruza w’umunya-Espagne Cesc Fabregas ufite imyaka 95 y’amavuko yakize icyorezo cya Coronavirus
Impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yandikiye amashyirahamwe yose y’umupira w’amaguru muri Afurika, babasaba gutangaza ingamba zafashwe mu gusoza umwaka w’imikino.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia bivugwa koriri hafi gufata umwanzuro wo kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona, bishobora kuzagora amakipe menshi
Myugariro wa Rayon Sports akaba na Kapiteni wungirije muri iyo kipe, Irambona Eric na hamwe na Buteera Andrew, umukinnyi ukina hagati muri APR FC ni bo bakinnyi bamaze igihe kinini mu makipe yabo aho bamazemo imyaka umanani.
Umwe mu basizi bakomeye babayeho mu Rwanda ari we Nyakayonga ka Musare mu gisigo cye yigeze kuvuga ko ‘ukwibyara gutera ababyeyi ineza.’ Aha yashakaga kwerekana ko iyo ababyeyi babyaye umwana akabakurikiza bibashimisha. Hari n’imigani nyarwanda iganisha aha nk’igira iti “Mwene Samusure avukana isunzu, Inyana ni iya (...)
Jeannot Witakenge wamenyekanye cyane mu ikipe ya Rayon Sports, yasezeweho ku mugaragaro kuri Stade yo mu mujyi wa Bukavu aho avuka, ahari imbaga y’abantu bari baje kumuherekeza
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kugeza ubu riravuga ko nta kibazo cy’umukinnyi cyangwa ikipe bari bakira nyuma y’isubikwa ry’amasezerano n’imishahara mu makipe
Rutahizamu w’umunya-Cote d’Ivoire wamamaye cyane mu ikipe ya Chelsea Didier Drogba, ntiyagiriwe icyizere n’ishyirahamwe ry’abahoze bakina umupira, mu gushaka umukandida ku mwanya wa Perezida wa Federasiyo
Jeannot Witakenge wakiniye ikipe ya Rayon Sports na APR FC yitabye Imana azize kanseri y’igifu.
Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yahagaze amakipe amwe n’amwe asoje imikino ibanza, abakinnyi bamwe bahawe akaruhuko, ariko abandi bari bakiri aho bacumbikirwa n’amakipe yabo.
Mu gihe Abanyarwanda bose bakangurirwa kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19, hari bimwe mu bikorwa remezo byahawe umwanya byitabwaho, birimo na Sitade Ubworoherane yo mu Karere ka Musanze ubu yamaze kugaragaza n’isura idasanzwe.