RDF yegukanye igikombe cya mbere mu mikino ya gisirikare

Mu mukino w’intoki wa Basketball, ikipe y’ingabo z’u Rwanda yegukanye umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino yose yagombaga gukina.

Ikipe ihagarariye ingabo z'u Rwanda
Ikipe ihagarariye ingabo z’u Rwanda

Kuri iki cyumweru muri Petit Stade Amahoro, ikipe ihagarariye ingabo z’u Rwanda mu mikino ya gisirikare ihuza ibihugu byo muri Afrika y’i Burasirazuba iri kubera mu Rwanda, yaje gutsinda umukino wayo wa gatatu, aho yatsinze ikipe ya Kenya ku manota 75-70.

Ikipe y'u Rwanda yatsinze Kenya ihita yegukana umwanya wa mbere
Ikipe y’u Rwanda yatsinze Kenya ihita yegukana umwanya wa mbere

U Rwanda rwahise rurangiza imikino yayo itatu ruri ku mwanya wa mbere, ndetse runegukana umudali wa Zahabu rwari yanegukanye umwaka ushize mu gihugu cya Uganda ahari habereye imikino nk’iyi.

Mu mupira w’amaguru, APR yatsinze Simba icyizere kiragaruka .....

Nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na Ulinzi Stars ya Tanzania, APR Fc ihagarariye ingabo z’u Rwanda mu mupira w’amaguru, yaje kugaruka ku mwanya wa mbere itsinze ikipe ihagarariye ingabo za Uganda (UPDF), aho yayitsinze ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Habyarimana Innocent wavuye muri Police Fc.

Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda, iya Uganda ndetse n’iya Tanzania zose ubu zifite amanota atatu, gusa ikipe y’u Rwanda ikaza imbere aho izigamye igitego kimwe, mu gihe iya Tanzania nta mwenda nta n’igitego izigamye, naho iya Uganda yo ikaba irimo umwenda w’igitego kimwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

kuki muvuga ngo ni ikipe ihagarariye ingabo? ninde musilikare uri muri abo bose?mwavuze ko ikipe yigihugu yatwaye igikombe!samy arstide olivier didier elie ali parfait gaceka?ninde musilikare urimo

thierr yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

tukuri inyuma apr yacu

hakizimana valens yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

apr fc abakunzi bawe tukuri inyuma

hakizimana valens yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

APR nikomereze aho igikombe izagira

Jean Damascene Habyarimana yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka