U Rwanda rutsinze Kenya mu mukino wa mbere wo gushaka itike ya AfroBasket (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball mu bagore yatsinze iya Kenya mu mukino wa mbere wo gushaka itike ya AFROBASKET izabera muri Cameroun uyu mwaka.

Kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hatangiye irushanwa rihuza amakipe agize akarere ka gatanu k’imikino muri Afurika (Zone 5), irushanwa rizanatanga itike ku ikipe izitabira igikombe cya Afurika cya Basketball mu bagore kizwi nka AfroBasket.

Henderson Tierra Monay ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23)
Henderson Tierra Monay ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (23)

Ikipe y’igihugu ya Kenya ni yo yatangiye igenda imbere y’u Rwanda aho yatsinze amanota ane u Rwanda rutaratsinda, birongera biba amanota arindwi kuri abiri. Nyuma umutoza Dr Cheick Sarr yaje gukora impinduka yongeramo abakinnyi barimo Micomyiza Rosine uzwi nka Cissé, bituma u Rwanda rwinjira mu mukino neza.

Micomyiza Rosine ari mu bahinduye umukino ubwo yinjiraga asimbuye
Micomyiza Rosine ari mu bahinduye umukino ubwo yinjiraga asimbuye

U Rwanda rubifashijwemo n’abakinnyi barimo kapiteni w’iyi kipe Henderson Tierra Monay, baje gusoza igice cya mbere cy’umukino batsinze amanota 33 kuri 30 ya Kenya.

Mu duce tubiri twa nyuma tw’umukino Kenya yagaragaraga nk’iyavuye mu mukino yaje kudutsindwa nk’aho agace ka gatatu u Rwanda rwagatsinze ku manota 25 kuri abiri, umukino urangira u Rwanda rwegukanye intsinzi ku manota 77 kuri 45.

Butera Hope yaje kuvunika muri uyu mukino
Butera Hope yaje kuvunika muri uyu mukino

Uyu mukino kandi w’u Rwanda wari wabanjirijwe n’umukino ikipe ya Sudani y’Amajyepfo yatsinzwemo na Misiri amanota 95 kuri 65.

Kuri uyu wa Kabiri hateganyijwe imikino ibiri aho Saa Cyenda z’amanywa Kenya ikina na Sudani y’Amajyepfo, ukazakurikirwa n’uzahuza u Rwanda na Misiri saa kumi n’ebyiri zuzuye.

Andi mafoto yaranze umukino w’u Rwanda na Kenya

Dr Cheick Sarr, umutoza w'ikipe y'igihugu
Dr Cheick Sarr, umutoza w’ikipe y’igihugu
Ineza Sifa Joyeuse ukinira Green Forest Women's Basketball ari mu bitwaye neza, aho yatsinze amanota 15
Ineza Sifa Joyeuse ukinira Green Forest Women’s Basketball ari mu bitwaye neza, aho yatsinze amanota 15

AMAFOTO: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twizere ko n’ahandi bigenda neza bikitwa ko twashije ikibonobono.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka