Perezida Kagame na mugenzi we Philip Nyusi bakurikiye umukino wa Basketball

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Philip Nyusi, bakurikiye umukino wa Basketball wahuzaga ikipe y’Igihugu y’abagore ya Mozambique, aho yatsinze Guinea amanita 99 -40.

Ni umukino wahuzaga aya makipe yombi ahuruye mu itsinda rya kabiri, mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abagore, AfroBasket 2023 kirimo kubera mu Rwanda.

Igikombe cya Afurika cy’Abagore, FIBA Women’s AfroBasket 2023, cyatangiye ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023, aho imikino irimo kubera muri BK Arena.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame na mugenzi we Philip Nyusi, bahuye n’aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.

Amakuru yerekeye uruzinduko rwa Perezida Philip Nyusi mu Rwanda, yatangajwe na Village Urugwiro, gusa ntabwo hatangajwe impamvu nyamukuru y’uru ruzinduko.

Perezida Nyusi yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare mu 2022, aho we na Perezida Kagame baganiriye ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi, mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, ndetse n’ibyo mu zindi nzego z’ubufatanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka