Giants of Africa: Urubyiruko rwasabwe kudacika intege mu rugendo rw’inzozi zarwo

Gen (Rtd) Romeo Dallaire wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’umwanditsi w’ibitabo, Ishmael Beah, basabye urubyiruko rw’Abanyarwanda gukoresha amahirwe yose bafite mu kugera ku iterambere ryose rishoboka.

Aba bagabo bombi bahuriye ku kunyura mu bihe by’intambara, ubu butumwa babutangiye muri BK Arena mu gice cy’Iserukiramuco rya Giants of Africa, cyiswe ‘The Dream Big Educational and Leadership.

Iri serukiramuco ririmo kubera i Kigali mu Rwanda kuva ku itariki ya 13 rikazageza ku ya 19 Kanama 2023, rikubiyemo ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze muri Afurika. Ni ibikorwa bigamije guha urubyiruko urubuga rwo kunguka ubumenyi n’ubushobozi, bivuye ku bantu bakomeye mu nzego zitandukanye zirimo siporo, imyidagaduro, ubucuruzi na politiki.

Gen (Rtd) Dallaire ukomoka muri Canada akaba yari Umuyobozi w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye uru rubyiruko ko rufite mu biganza byarwo urugendo rwo kugera ku ntego bafite, badategereje undi ubibakorera.

Umwanditsi w’ibitabo, Beah uvuka muri Sierra Leone akanaba impirimbanyi y’Uburenganzira bwa Muntu, we yavuze ko nta muntu n’umwe urubyiruko rukwiye kwemerera ko arubwira ko rudashoboye, ahubwo ko rugomba guharanira impinduka ku Isi.

Yanatanze kandi ubuhamya bw’uburyo yabaye impunzi ari umwana muto w’imyaka 13 gusa, ubwo iwabo hagabwaga ibitero n’inyeshyamba ndetse icyo gihe agahatirwa kujya mu gisirikare.

Beah yavuze ko kujya ku rugamba uri umwana w’imyaka 13 atari ikintu cyamworoheye na mba, gusa ngo yakoze uko ashoboye kugira ngo yerekane itandukaniro.

Mu 2007 ni bwo Beah yasohoye igitabo cye cya mbere yise ‘A Long Way Gone (Inzira Ndende), icya kabiri yise ‘Radiance of Tomorrow (Imirasire y’Ahazaza) gisohoka muri Mutarama 2014 mu gihe igiheruka cyitwa ‘Little Family’ (Umuryango Muto) cyasohotse muri Mata 2020.

Lt Gen Dallaire wahoze ari n’Umusenateri muri Canada, na we yanditse ibitabo bitandukanye birimo icyasohotse muri 2003, kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatusi kitwa ‘Shake Hands with the Devil’ tugenekerereje mu Kinyarwanda bivuze Kuramukanya na Sekibi.

Hagati aho ibikorwa bitandukanye bizaranga iri serukiramuco birakomeje i Kigali, aho nyuma y’igice cy’ibiganiro kuri uyu wa 16, amakipe 29 ya Basketball avuye mu bihugu 16 bya Afurika atangira kurushanwa kugeza ku wa Gatanu habonetse abegukana Giants of Africa 2023.

Ku musozo w’iri rushanwa ku wa Gatanu, abaryitabiriye bazataramirwa n’umuhanzi Nyarwanda, Bruce Melody na Tayla wo muri Afurika y’Epfo, mu gihe ku musozo w’Iserukiramuco ku wa Gatandatu hazaririmba umuhanzi Davido na Tiwa Savage bo muri Nigeria.

Gen (Rtd) Romeo Dallaire na Ishmael Beah
Gen (Rtd) Romeo Dallaire na Ishmael Beah
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka