FERWABA PRESEASON: APR BBC iracakirana na Patriots BBC ku mukino wa nyuma

Nyuma y’Imyaka ibiri (2) APR BBC idakina imikino ya nyuma (Final) iyo ari yo yose, yongeye kugera ku mukino wa nyuma aho igiye gucakirana na Patriots BBC, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022, mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (Preseason).

Ndayisaba agerageza guhagarika Kami Kabange mu mukino uheruka kubahuza muri 1/2
Ndayisaba agerageza guhagarika Kami Kabange mu mukino uheruka kubahuza muri 1/2

FERWABA Preseason tournament ni irushanwa ryatangiye mu mpera za Mutarama, ryitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore yari agabanyije mu matsinda abiri abiri muri buri kiciro.

APR BBC yaherukaga ku mukino wa nyuma muri Gashyantare 2020, mu irushanwa ry’Intwari (National Heroes Basketball tournament 2020), nyuma yo gusezerera IPRC ya Kigali ku manota 88 kuri 80, maze ihita yerekeza ku mukino wa nyuma yahuriyeho na REG BBC, yo yari yawugezeho isezereye ikipe ya Espoir BBC.

Beleck Bell wambaye umutuku agerageza gucika Nyamwasa Bruno wa Patriots
Beleck Bell wambaye umutuku agerageza gucika Nyamwasa Bruno wa Patriots

APR BBC itozwa na Cliff Uwor ukomoka muri Kenya, izacakira na Patriots BBC nayo yageze ku mukino wa nyuma isezereye REG BBC ibitse iki gikombe.

Mu bagore Ikipe ya APR nayo yageze ku mukino wa nyuma aho izacakirana na REG WBBC yahoze yitwa Ubumwe. APR yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya The hoops muri 1/2 iyitsinze amanota 65 kuri 54, mu gihe REG WBBC yo yasezereye ikipe ya UR Huye iyitsinze amanota 108 kuri 16.

Niyonkuru Pascal (Kacheka) wa REG ahanganye na Parfait wa Patriots
Niyonkuru Pascal (Kacheka) wa REG ahanganye na Parfait wa Patriots

Iyi mikino yose iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 4 Gashyantare 2022 kuri Stade nto y’Iremera (Petit Stade Amahoro).

Mu bagabo REG BBC niyo ibitse iki gikombe, yatwaye nyuma yo gutsinda IPRC ya Kigali amanota 67-53. Naho mu bagore iki gikombe kibitswe na IPRC Huye yatwaye nyuma yo gutsinda The hoops Rwanda amanota 71 kuri 59 umwaka ushize.

Feza Ibengo wa REG ahanganye na kapiteni wa APR WBBC Charlotte Mugwaneza
Feza Ibengo wa REG ahanganye na kapiteni wa APR WBBC Charlotte Mugwaneza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka