#FAWBL: REG WBBC iracakirana na KPA yo muri Kenya muri ½

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya FIBA AFRICA WOMEN BASKETBALL LEAGUE, REG Women Basketball Club, iresurana na Kenya Ports Authority (KPA WBBC) mu mukino wa 1/2.

Abakinnyi ba REG WBBC bishimira intsinzi
Abakinnyi ba REG WBBC bishimira intsinzi

Ikipe ya REG WBBC yageze muri ½ kuri iki cyumweru nyuma yo gutsinda ikipe ya Université de Douala yo muri Cameroun, amanota 85-54 mu mukino wa ¼, byanatumye yuzuza imikino 5 itaratsindwa n’umwe, muri iyi mikino ikomeje kubera mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Alexandrie.

Ubwo bahuraga na Université de Douala yo muri Cameroun kuri uyu mugoroba, ikipe REG ni yo yatangiye neza kuko yegukana agace ka mbere ku manota 21 kuri 15 ya Université de Douala.

Mu gace ka kabiri, ikipe ya REG WBBC ntabwo yababariye iyi kipe yo muri Cameroon, kuko yatsinze aka gace ku kinyuranyo cy’amanota menshi kuko yakagwijemo amanota 30 mu gihe ikipe ya Université de Douala yo yari imaze gukora amanota 6 gusa, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ubona ko ikipe ya REG WBBC yiyongereye amahirwe yo kwegukana umukino.

Tiffany MITCHELL, umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iri rushanwa
Tiffany MITCHELL, umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iri rushanwa

Mu gace ka gatatu, ikipe ya Université de Douala yaje ubona ko ishaka kugabanya ikinyuranyo, ariko abakobwa ba Esperance Mukaneza bihagararaho ndetse aka gace nako barakegukana ku manota 23 kuri 17 ya Université de Douala, maze ikipe ya REG yizera ko iza kwegukana uyu mukino bitayigoye.

Mu gace ka akane ari nako ka nyuma, ikipe ya REG WBBC yatangiye kugabanya ubukana ndetse n’umutoza Mukaneza atangira kuruhutsa abakinnyi byanatumye aka gace kegukanwa na Université de Douala ku manota 16 kuri 11 ya REG WBBC, ariko ntacyo byahinduye ku giteranyo kuko ikipe ya REG WBBC yari yazigamye amanota menshi.

Ikipe ya REG WBBC yahise yerekeza ku mukino wa ½ aho igomba kwesurana na KPA yo mugihugu cya Kenya uyu munsi ku isaha ya saa cyenda n’igice (3:30pm) ku isaha y’I Kigali.

Si umbambere REG WBBC igiye gucakirana na KPA dore ko banahuriye ku mukino wa nyuma ubwo aya makipe yombi yashakaga itike yo kwitabira iyi mikino yabereye mu Rwanda mu Ugushyingo ariko icyo gihe KPA ikaba yaratsinze ikipe ya REG WBBC amanota 87 kuri 53.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka