Basketball: U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 muri AFROCAN (Amafoto)

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, i Luanda mu gihugu cya Angola ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball yaraye yegukane umwanya wa 3 mu irushanwa rya AFROCAN 2023 ihigitse igihugu cya Congo cyari kibitse iki gikombe ku manota 82 kuri 73.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiniraga umwanya wa gatatu nyuma yo gusezererwa na Ivory coast muri kimwe cya kabiri itsinzwe amanota 74 kuri 71.

Ni umukino wasaga n’uwegeranye cyane guhera mu ntangiriro dore ko nta kinyuranyo kinini cy’amanota cyajyaga hagati y’amanota ku mpande zombie.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yinjiye mu mukino neza kuko yaje no kwegukana agace ka mbere ku manota 19 kuri 17 ya Dr Congo yari ibitse iki gikombe.

Mu gace ka kabiri ikipe ya DR CONCO yagatangiye neza ibuza abasore b’u Rwanda gutsinda cyane binyuze kuri myugariro wabo Pitchou Kambuya Manga usanzwe unakina mu Rwanda mu ikipe ya REG BBC byaje kurangira n’ubundi u Rwanda rubigaranzuye maze rwegukana aagace ka 2 ku manota19 kuri 16.

Amakipe yagiye kuruhuka u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 38 kuri 33.

Mu gace ka gatatu amakipe avuye kuruhuka, abasore b’umutoza Muamba Ilunga utoza ikipe y’igihugu ya DR CONCO baje ubona bafite inyota nyinshi yo kugabanya ikinyuranyo no gushaka kwegukana umukino, maze begukana agace ka 3 ku manota 29 kuri 19 y’u Rwanda ndetse bahita banayobora umukino kuko bari bamaze kugira amanota 62 mu gihe u Rwanda rwo rwar rufite amanota 57.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, abasore b’u Rwanda batozwaga na Yves Murenzi bagarutse bashaririye bafite intego yo kuyobora umukino ndetse no kugabanya amakosa mu kibuga hagati. Ibi byaje no kubahira maze aka gace bakegukana ku manota 25 kuri 11 ya DR CONCO biba bihise binabahesha kwegukana umukino n’amanota 82 kuri 73.

Muri uyu mukino, umunyarwanda Dieudonne Ndayisaba ni we watsinze amanota menshi 23, mu gihe umu kongomani Gamine Kande na we yatsinze amanota 20.

Mu rugendo rugejeje u Rwanda ku mwanya wa 3, rwari ruri mu itsinda rya gatatu (Group c) ruri kumwe n’ibihugu bya Morocco na Tuniziya aho mu mikino y’amatsinda nta mukino n’umwe twatsinze.

Bobo Kasongo wa RDC ntabwo yumvaga ibirimo kubabaho
Bobo Kasongo wa RDC ntabwo yumvaga ibirimo kubabaho

Byabaye ngobwa ko u Rwanda rujya gukina imikino ya kamarampaka (Plaoffs) aho rwahereye kuri Mozambique maze u Rwanda rutsinda Mozambique amanota 73 kuri 62 ari nabwo bahise babona itike y’imikino ya ¼.

Muri ¼ u Rwanda rwacakiranye na Angola yari iri murugo maze u Rwanda ruyitsinda ku manota 73 kuri 63, u Rwanda ruhita rwerekeza muri ½.

Umutoza Murenzi Yves n'akanyamuneza kenshi
Umutoza Murenzi Yves n’akanyamuneza kenshi

Muri ½ u Rwanda ntirwahiriwe kuko rwasezerewe na Ivory coast irutsinze amanota 74 kuri 71 ari nabwo rwahise rujya guhatanira umwanya wa 3 na DR CONCO yo yari imaze gusezererwa na Morocco ari nayo yegukanye iki gikombe itsinze Ivory Coast ku manota 78 kuri 76.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka