Basketball: U Rwanda rwatsinzwe n’u Burundi mu gushaka itike ya AFROCAN 2023

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu bagabo, iri mu gihugu cya Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya Afurika yiswe AFROCAN, iteganyijwe kubera muri Angola tarikiya 8 kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2023, ikaba yatsinzwe n’u Burundi.

Nijimbere Guibert w'u Burundi ahanganye na Nshobozwa
Nijimbere Guibert w’u Burundi ahanganye na Nshobozwa

Mu mukino wa 4 ari na wo wari uwa nyuma mu itsinda, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe n’iy’u Burundi amanota 53 kuri 52, bituma u Burundi busoza ku mwanya wa mbere.

Ikinyuranyo cy’inota rimwe nicyo cyatumye u Rwanda rutakaza umukino warwo wa mbere, kuva iyi mikino yatangira tariki ya 17 Kamena 2023, mu mujyi wa Dar Salaam muri Tanzania.

Imikino 3 ibanza u Rwanda rwakinnye rwarayitsenze yose, harimo uwo rwatsinze Eritrea amanota 114 ku manota 34, uwo rwatsinze Sudani y’Epfo amanota 72 kuri 55 mu gihe umukino wa gatatu rwahuyemo na Tanzania rwawegukanye ku manota 77 kuri 57, mbere yuko rutsindwa n’u Burundi ku manota 53-52.

Landry Ndikumana w'u Burundi, umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Landry Ndikumana w’u Burundi, umwe mu bakinnyi bitwaye neza

Mu buryo bw’umukino, u Rwanda nirwo rwitwaye neza mu duce dutatu tubanza, aho agace ka mbere rwakegukanye ku manota 18-15 ndetse n’aka kabiri abasore b’i Kigali bakegukana ku manota 18 kuri 16.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka u Rwanda ruri imbere ku giteranyo rusange, ndetse n’ikizere ko byashobokaga ko bakwegukana umukino.

Mu gice cya 2 cy’umukino, ikipe y’u Burundi yagerageje kugabanya ikinyuranyi cy’amanota, ari na ko kandi icungana n’u Rwanda ngo rutongera gutsinda amanota menshi, ariko ntibyabahira kuko n’ubundi u Rwanda rwaje kwegukana agace ka gatatu n’amanota 10 ku 8.

Mu gace ka 4 ari nako kanyuma, abasore ba DR Cheikh Sarr utoza u Rwanda, bakoze amakosa menshi ndetse bituma ikipe y’u Burundi ikuramo amanota y’ikinyuranyo, ndetse ihita inayobora umukino mu masegonda 10 ya nyuma.

Williams Robeyns w'u Rwanda agerageza gushyira umupira mu gakangara
Williams Robeyns w’u Rwanda agerageza gushyira umupira mu gakangara

Muri uyu mukino, umukinnyi Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni we watsinze amanota menshi kuko yatsinze 18, akurikirwa na Nijimbere Guibert w’ikipe y’igihugu y’u Burundi n’amanota 13.

Nubwo ariko ikipe y’u Rwanda yatsinzwe, ntibivuga ko yatashye kuko kuri uyu wa gatanu izongera gucakirana n’u Burundi nk’amakipe 2 ya mbere yayoboye itsinda, maze izatsinda ikazabona tike iyerekeza muri Angola mu mikino ya AFROCAN 2023.

Dick Rutatika ashaka inzira ngo atsinde
Dick Rutatika ashaka inzira ngo atsinde
Umutoza w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda Br Cheikh Sarr
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Br Cheikh Sarr
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMUKINOWA KABIRI BYA GENZUTE

Kwizera yanditse ku itariki ya: 25-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka