Basketball: U Rwanda rwatsinze u Burundi rubona itike ya Afro-Can 2023

Ikipe y’Igihugu ya Basketball mu bagabo yasoje imikino y’amajonjora ya ‘FIBA Afro-Can Zone 5’, itsinze iy’u Burundi ku manota 70-48. Ibi byayihesheje kwegukana igikombe ndetse inakatisha itike yo kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakina kuri uyu mugabane izaba muri Nyakanga.

Nshobozwabyosenumukiza yagoye Abarundi
Nshobozwabyosenumukiza yagoye Abarundi

Ni umukino wabereye ku kibuga cya Benjamin Mkapa i Dar es Salaam muri Tanzaniya, ku wa 23 Kamena 2023.

Iyi ntsinzi ikipe y’Igihugu yayegukanye nyuma y’uko umukino wa nyuma mu itsinda irimo, yari yawutsinzwe ku manota 52 kuri 53 y’ikipe y’u Burundi, ku itariki 21 Kamena 2023.

Muri uyu mukino u Rwanda rwacyuyemo intsinzi, abasore b’umutoza Cheikh Sarr bitwaye neza mu duce twinshi tw’umukino, kuko basozaga bari imbere. Mu minota ya mbere mu gace ka mbere abakinnyi bakoresheje imbaraga nyinshi bagasoza bafite amanota 27 kuri 11 y’ikipe y’u Burundi.

Mu gace ka kabiri amakipe yombi yakoresheje imbaraga ariko karangira aguye miswi ku manota 16-16, gusa kuko u Rwanda rwari rwasoje agace ka mbere ruri imbere, ubwo igice cya mbere rugisoza ruyoboye n’amanota 43-27.

Agace ka gatatu u Burundi bwagaragajemo kwiharira umukino, ariko abasore b’u Rwanda bagaragaza ishyaka ryinshi mu kugarira aho bagasoje bari imbere ku manota 13-12 y’u Burundi.

Agace ka kane na ko kegukanywe n’abasore b’u Rwanda n’amanota 13-9. Ibi byahise bibahesha igiteranyo cy’amanota 70-48 mu mukino wose, baba begukanye intsizni no kuzahagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika ihuza abakinnyi ba Basketball bahakinira.

Umukinnyi William Robeyns ni we witwaye neza aho yafashije u Rwanda kwinjiza amanota 19, aburizamo imipira itanu yashoboraga kuvamo amanota y’u Burundi, ndetse atanga pase eshatu zavuyemo amanota.

Umukino w’umwanya wa gatatu mu itsinda, wegukanywe na Sudani y’Epfo yatsinze Tanzania iwayo amanota 75-51.

U Rwanda ruje rusanga andi makipe y’ibihugu yakatishiije itike kuva mu 2019, ari yo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Angola ndetse na Maroc.

Andi makipe yamaze gukatisha itike, ni Cameroon izahagararira Akarere ka Kane na Mozambique izahagararira Akarere ka Gatandatu.

Iri rusanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, irya mbere ryabaye mu 2019 ribera i Bamako muri Mali, ryegukanwa na RDC. Gusa kubera icyorezo cya Covid-19 ryaherukaga kuba icyo gihe. Iry’uyu mwaka rizabera muri Angola kuva tariki 8-16 Nyakanga 2023.

Mu bigenga iri rushanwa, ryemerera amakipe y’ibihugu gukinisha abakinnyi babiri gusa baturutse hanze ya Afurika, abandi icumi basigaye bakaba baturutse imbere ku mugabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka