Basketball: U Rwanda rugiye kwakira imikino yo gushaka itike y’irushanwa nyafurika ry’abagore

Nyuma yo guhindurirwa inyito igakurwa kuri ‘Africa Zone 5 Women’s Club Championship’, ikitwa ‘FIBA Africa Women Basketball League Qualifiers 2023’, irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa basketball mu karere k’iburasirazuba bwa Afurika mu cyiciro cy’abagore, rirabura iminsi 9 gusa rikabera i Kigali.

Ikipe ya APR y'abagore ni yo ibitse igikombe cya shampiyona
Ikipe ya APR y’abagore ni yo ibitse igikombe cya shampiyona

Ubusanzwe iri rushanwa ryitwaga Africa Zone 5 Women’s Club Championship, ariko nyuma impuzamashyirahamwe y’umukino wa basketball muri Afurika (FIBA Africa), bahitamo kurihindurira inyito ndetse bisanisha n’irushanwa rya BAL (Basketball Africa League), rimaze guhamya imizi muri Afurika, dore ko rimaze imyaka 3 rishinzwe.

Nubwo ariko iri rushanwa ryahinduriwe inyito, ntacyo byahinduye ku bazaryitabira cyangwa uburyo rizakinwamo, kuko amakipe 2 azitwara neza, ubwo ni azakina ‘Final’, azahita abona itike yo gukina iyi mikino ya “FIBA Africa Women Basketball League nyirizina, izabera i Cairo mu Misiri tariki 8-17 Ukuboza 2023.

Usibye guhindurirwa inyito kandi, iyi mikino yari imaze no gundurirwa amatariki izaberaho, dore ko yagombaga kuba tariki ya 21-28 Ukwakira 2023, ariko ikaza kwimurirwa tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023.

APR WBBC ihanganye na REG WBBC
APR WBBC ihanganye na REG WBBC

Ubwo yaganiraga na Kigali Today, umuyobozi wungirije ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Nyirishema Richard, yatangaje ko guhindurirwa amatariki byatewe n’uko barebaga ku bijyanye n’ibikorwa remezo (ibibuga), bifuza kuzakoresha igihe bizaba bihari, cyane nka BK ARENA kuko bifuzaga ko yazaberamo imikino ya nyuma.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 10 aturutse mu bihugu 6, u Rwanda ruzaryakira ruzaserukirwa na APR WBBC yatwaye Igikombe cya Shampiyona cya 2023 ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri.

Andi makipe arimo Vijana Queens na JKT Stars (Tanzania), Nile Legends (Sudani y’Epfo), JKL Lady Dolphins na UCU Lady Canons (Uganda), Kenya Ports Authority na Zetech University (Kenya) na Gladiators (Burundi).

REG na yo izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa
REG na yo izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa

Ubwo APR W BBC yaherukaga kwitabira imikino y’Akarere ka 5, ‘Zone V Preliminaries Women Club Championship’, yabereye muri Tanzania kuva tariki 26 Nzeri kugeza 1 Ukwakira 2022, yegukanye umwanya wa 3 itsinze REG BBC na yo yo mu Rwanda amanota 42-39.

Iki gikombe cyegukanywe na Alexandria Sporting Club (ASC) yo mu gihugu cya Misiri, itsinze Kenya Ports Authority (KPA) ku mukino wa nyuma ku manota 78-67.

Kwegukana umwanya wa 3 kwa APR, byayihesheje kwitabira imikino nyafurika ya FIBA Women Champions Club 2022 yabereye i Maputo muri Mozambique kuva tariki 9-17 Ukuboza 2022, aho yasoreje ku mwanya wa 8 mu makipe 10, yitabiriye.

APR WBBC
APR WBBC

Ku bijyanye n’imyiteguro ku makipe azahagararira u Rwanda, REG WBBC ndetse na APR WBBC bo bakomeje imyitozo.

Imikino y’amajongorora yose izabera mu nzu y’imikino ya LDK Gymnasium.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka