Basketball: Lycée de Kigali na GS Marie Reine Rwaza begukanye ibikombe bya Jr NBA League 2023

Kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Kigali hasojwe irushanwa ngarukamwaka ry’abato ry’abatarengeje imyaka 15 rya Jr NBA League, aho amakipe ya Lycée de Kigali mu bagabo na GS Marie Reine Rwaza mu bagore ari bo begukanye ibikombe.

Ni shampiyona izenguruka igihugu aho itegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku isi ‘NBA’ yatangiye tariki 21 Ukwakira 2023, yasojwe kuri ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2023.

Amakipe yose yegukanye ibikombe mu ifoto y'urwibutso
Amakipe yose yegukanye ibikombe mu ifoto y’urwibutso

Iyi shampiyona yahurije hamwe abana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bagera kuri 810, barimo 360 b’abakobwa na 450 b’abahungu, baturutse mu makipe 30 y’abahungu na 24 y’abakobwa.

Buri kipe y’ikigo cy’ishuri muri buri cyiciro, yahawe izina ndetse n’imyambaro y’amakipe (30), asanzwe akina muri shampiyona ya Basketball yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika izwi nka “NBA”.

Mu cyiciro cy’abahungu, ikipe Lycee de Kigali yiswe Cleveland Cavaliers ibarizwa mu gice cy’i Burasirazuba, yaje kwegukana igikombe itsinze Petit seminaire St Aloys, yiswe LA Lakers, yo mu gice cy’Uburengerazuba, ku mukino wa nyuma amanota 60 kuri 30.

Mu bakobwa GS Marie Reine Rwaza (Utah Jazz) yabaye iya mbere mu gice cy’Uburengerazuba, yegukanye igikombe ikipe ya ESB Kamonyi (Dallas Mavericks) yabaye iya mbere mu gice cy’Uburasirazuba, itsinze ku mukino wa nyuma ku manota 69 kuri 51.

Abakobwa ba GS Marie Reine Rwaza Utah Jazz ni bo begukanye igikombe mu bakobwa
Abakobwa ba GS Marie Reine Rwaza Utah Jazz ni bo begukanye igikombe mu bakobwa

Mu bihembo byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza, Ian Cruz Kabutura ukinira ikipe Lycée de Kigali (Cleveland Cavaliers) yahawe igihembo cy’uwahize abandi mu bahungu, naho mu bakobwa gihabwa Iragena Mahoro Emeline ukinira GS Marie Reine Rwaza (Utah Jazz).

Abakobwa ba GS Marie Reine Rwaza bishimira intsinzi
Abakobwa ba GS Marie Reine Rwaza bishimira intsinzi

Ni ku nshuro ya kabiri hakinwaga iyi shampiyona ya Jr NBA League mu batarengeje imyaka 15, aho yaherukaga kuba mu mwaka wa 2018, ari nabwo yatangizwaga ku mugaragaru mu Rwanda.

Muri 2018, iyi shampiyona yahuje ibigo by’amashuri 30 mu bahungu n’abakobwa, ibikombe byatwawe na Green Hills mu bahungu, itsinze Sonrise High School ku mukino wa nyuma amanota 52 kuri 28 ndetse na ADEGI Gituza itsinze ISF Nyamasheke amanota 50 kuri 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka