Basketball: Imikino ya kamarampaka yatangiye, REG na APR zitwara neza

Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya basketball mu Rwanda umwaka wa 2023, amakipe 4 yabaye aya mbere mu byiciro byombi abagabo n’abagore, akerekeza mu mikino ya kamarampaka (Playoffs), ubu iyo mikino yatangiye aho amakipe ya REG BBC y’abagabo na APR abagabo n’abagore, zatangiye zitanga ubutumwa.

De Marcus Holland wa APR BBC agerageza gushyira umupira mu gakangara
De Marcus Holland wa APR BBC agerageza gushyira umupira mu gakangara

Iyi mikino yatangiye ku wa Gatatu tariki 23 Kanama mu nzu z’imikino, BK ARENA mu cyiciro cy’abagabo na LDK ku bagore.

Amakipe ya REG BBC, APR BBC, Patriots BBC na Espoir BBC, ni yo makipe 4 yayoboye ayandi mu cyiciro cy’abagabo, bityo atsindira itike bidasubirwaho yo gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs), naho amakipe ya APR WBBC, REG WBBC, THE HOOPS na IPRC SOUTH WBBC ayobora andi mu cyiciro cy’abagore.

Nk’uko amabwiriza n’imiterere ya kamarampaka abivuga, ikipe ihuye n’indi bagomba gutanguranwa imikino 5 kugira ngo ubone amahirwe yo kwerekeza ku mukino wa nyuma (Final).

Ater James Major ahanganye na William Robeyns Geralde
Ater James Major ahanganye na William Robeyns Geralde

Ku wa gatatu rero hakinwaga umunsi wa mbere aho mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya REG BBC yatangiye neza itsinda iya Espoir amanota 85 kuri 79.

Muri uyu mukino utakomereye cyane ikipe ya REG BBC, umukinnyi Filer Jovon Adonis ni we watsinze amanota menshi, kuko yatsinzemo 31 akurikirwa na Turatsinze Olivier wa Espoir watsinze amanota 27.

Uyu mukino wakurikiwe n’uwari utegerejwe na benshi wahuje APR BBC na Patriots BBC, aya makipe akaba adaheruka kwegukana igikombe cya shampiyona, dore ko hashize imyaka 2 yikurikiranya iki gikombe cyegukanwa na REG BBC.

Roebuck Junior wa Ptriots hano ntiyorohewe n'abasore bugarira ba APR
Roebuck Junior wa Ptriots hano ntiyorohewe n’abasore bugarira ba APR

Ikipe ya APR BBC ni yo yegukanye uyu mukino ku manota 69 kuri 59 ya Patriots BBC.

Ikipe ya Patriots BBC ni yo yegukanye agace ka mbere ku manota ku 22 kuri 19 ya APR, mu gace ka kabiri ikipe ya Patriots ntiyatangiye neza kuko APR BBC yakegukanye ku manota 19 mu gihe Patriots yari imaze gukora amanota 7 gusa.

Amakipe yagiye kuruhuka APR BBC iri imbere n’amanota 38 kuri 29 ya Patriots BBC.

Bakiva kuruhuka, batangiye agace ka gatatu ubona impuzandengo yo gutsinda amanota ku makipe yombi ingana, ariko biza kurangira APR BBC nanone yegukanye ako gace ku manota 18 kuri 14 ya Patriots BBC.

Mu gace ka nyuma ikipe ya Patriots yagerageje kugabanya ikinyuranyo ari nako ishaka kuyobora umukino, ariko ntiyoroherwa n’abasore b’umutoza Maz Trakh, umunyamerika utoza APR nubwo Patriots yegukanye aka gace ku manota 16 kuri 13 ya APR.

Umukino muri rusange warangiye ari amanota 69 ya APR BBC kuri 59 ya Patriots ihita inegukana umukino wa mbere.

Mu cyiciro cy’abagore, habaye umukino umwe wahuje ikipe ya APR BBC ndetse na THE HOOPS, aho wegukanywe na APR itsinze THE HOOPS amanota 74 kuri 69.

APR BBC mu bagore na yo yatangiye neza
APR BBC mu bagore na yo yatangiye neza

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya IPRC Huye na REG BBC ntiwabaye, kubera ko abakinnyi ba IPRC Huye bari bakiri mu bizamini bityo umukino wabo ukaba uzakinwa kuri uyu wa gatanu no ku cyumweru.

Imikino y’umunsi wa 2 iteganyijwe kuri uyu wa 5 tariki ya 25 Kanama 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka