Basketball: Hasojwe ingando zongerera ubuhanga abana bato

Kuva tariki 22 kugeza 24 Nzeri 2022, mu kigo cy’ishuri rya St Aloys i Rwamagana, habereye ingando (camp) z’umukino wa Basketball, z’abana batarengeje imyaka 14 na 16 mu bahungu n’abakobwa ziswe ‘JR NBA Camp bye bye vacance’. Izi ngando z’iminsi 3, zikaba zarateguwe n’Ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA) ku bufatanye na NBA Africa.

Abana bungukiye ubundi buhanga muri izo ngando
Abana bungukiye ubundi buhanga muri izo ngando

Ku bufatanye bw’impande zombi bwashyizweho umukono mu 2018, barateganya kongera gusubukura irushanwa rya ‘JR NBA League’, ryitabirwa n’abana baturutse mu makipe y’ibigo by’amashuri, 30 mu bahungu n’abakobwa, ari nayo makipe akina shampiyona ya Basketball muri Amerika izwi nka NBA.

Ku bufatanye na NBA Africa kandi, binyuze mu guteza imbere umukino wa Basketball kuva mu 2018, FERWABA yari ifitanye amasezerano yo gutegura NBA JR League, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, biza gukomwa mu nkokora mu 2020.

Muri izi ngando, abana batojwe n’Umunyamerika, Joel Yoba (Basketball Operations NBA Africa), aho yafatanyaga n’abatoza 30 b’Abanyarwanda ndetse n’Umuyobozi wa Tekinike muri FERWABA, Moise Mutokambali.

Umuyobozi wa Tekiniki muri Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, Moise Mutokambari, avuga ko nyuma y’aho Covid-19 icogoreye, ubu bashaka kongera gutegura irushanwa rya NBA JR League.

Ati “Nyuma yaho icyorezo kigabanyirije ubukana twongeye gukorana n’abashinzwe NBA JR League, ndetse na NBA Africa twemeranya ko uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, dushaka gutangira NBA JR League y’abatarengeje imyaka 15, ariko by’umwihariko mu Rwanda.”

Moise Mutokambari
Moise Mutokambari

Ati “Rero mu gutangira uyu mwaka, twatekereje ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira twakongera gutangiza JR NBA League mu mashuri, hategurwa izi ngando zirimo n’amahugurwa y’abatoza ndetse no kongera ububyutse n’ubumenyi bwa Basketball mu bana batarengeje imyaka 16. Dufite ibyiciro bibiri, abatarengeje imyaka 14 ndetse n’abatarengeje imyaka 16 akaba aribo basanzwe bakina icyo cyiciro cy’irushanwa rya JR NBA League mu bigo by’amashuri.”

Akomeza agira ati “Rero no kugira ngo dukore ububyutse twayise ‘JR NBA Camp bye bye vacance’, kugira ngo dusezere abana bari bari mu biruhuko ndetse bajye ku ishuri biteguye ko umwaka w’amashuri ugiye gutangira, bazongera kwitabira rya rushanwa rya JR NBA League.”

Umutoza Joel Yoba, avuga ko impamvu nyamukuru y’uyu mwiherero ari ugukorana n’abana bakiri bato bahereye ku rwego rwo hasi.

Ati “Impamvu nyamukuru y’iyi camp nk’uko mubizi, ni ugukorana n’abana bakiri bato duhere ku rwego rwo hasi, tuzamura ubumenyi bw’ibanze mu mukino, ari na ko dukorana n’abatoza tubaha ubumenyi bukenewe bazajyana mu mashuri bigisha abana mu buryo bwiza.”

Umutoza Joel Yoba
Umutoza Joel Yoba

Ati “Ku bana ntekereza ko ari amahirwe meza, aho baturutse mu bice bitandukanye, mu bigo by’amashuri 43 byo mu Rwanda, kubahuriza hamwe hano i Rwamagana aho biga ubumunyi bw’ibanze, uko bakina basketball, kudunda umupira ndetse no kunguka inshuti nshya, kuko hari abantu baba batarigeze bahura na mbere. Ibi ntibituma baba abakinnyi beza ba Basketball gusa, ahubwo kuba abantu beza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka