Basketball: APR ishobora gutwara igikombe cya shampiyona, PATRIOTS yanze gukina

Ku mugoroba wa tariki 3 Nzeri, mu nzu y’imikino ya BK ARENA hakinwaga umukino wa kabiri wa nyuma (Best of seven series) hagati y’ikipe ya REG BBC ndetse na APR BBC.

Abafana ba APR BBC bari babukereye
Abafana ba APR BBC bari babukereye

Wari umukino wa kabiri wikurikiranya ikipe ya APR BBC yegukanye itsinze ikipe ya REG BBC bahanganye nyuma y’uko aya makipe ageze ku mukino wa nyuma asezereye amakipe ya PATRIOTS na ESPOIR zikurikiranye.

Nubwo ariko aya makipe yakinaga umukino wa kabiri wa nyuma wa kamarampaka (Playoffs final), ikipe ya PATRIOTS BBC yasezerewe na APR BBC yagomba kuba irimo gukina n’ikipe ya ESPOIR BBC yo yasezerewe na REG BBC bakinira umwanya wa 3 ariko PATRIOTS yanga gukina uyu mukino.

Ikipe ya APR BBC kuva imikino ya nyuma yatangira ntiratakaza umukino n’umwe. Aba basore b’ikipe z’ingabo z’igihugu (APR BBC) baraca amarenga ko bashobora kwegukana igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka 13 ishize kuko baherukaga igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2010.

Ku mukino wa nyuma wa kamarampaka (playoffs Finals), nk’uko bigenwa n’amategeko, amakipe agomba gutanguranwa imikino irindwi (Best of seven series) ikipe ya APR BBC imaze kugwiza imikino 2 itsinda ikipe ya REG BBC yo idakoramo.

Ibi bivuze ko ikipe ya APR BBC iramutse itanze ikipe ya REG BBC imikino nibura 4 REG BBC itaratsinda umukino n’umwe, byaba birangiye ikipe ya APR BBC yahita yegukana igikombe cya shampiyona bidasubirwaho.

Ku mugoroba wo ku cyumweru, nibwo APR BBC yashimangiraga intsinzi yayo ya 2 nyuma yo gutsinda REG BBC amanota 74 kuri 62.

Ibi bije bisanga intsinzi ya APR BBC yo ku mukino wa mbere aho nabwo yatsinze REG BBC amanota 68 kuri 62.

Muri uyu mukino wabaye ku cyumweru, abakinnyi nka Adonis Filer wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi kuko yatsinze amanota 23 akurikirwa na De Marcus Holland we watsinze amanota 22.

Ese koko ikipe ya Patriots yanze gukinira umwanya wa gatatu nkana cyangwa cyaba ari igisebo? Amateka avuga iki kuri iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda?

Nyuma yo kutagera ku kibuga ngo ikinire umwanya wa 3, ikipe ya PATRIOTS BBC yahise iterwa mpaga y’amanota 20 ku 0 n’ikipe ya ESPOIR BBC yo yari yaje ku kibuga ndetse yanishyuhije itegereje guhura na PATRIOTS ariko amaso ahera mu kirere.

De Marcus Holland wa APR BBC (wambaye umweru) na we yazonze cyane ikipe ya REG
De Marcus Holland wa APR BBC (wambaye umweru) na we yazonze cyane ikipe ya REG

Iyo ukubise icyumvirizo mu ikipe ya PATRIOTS BBC bakubwira ko atari ukwanga kuza gukina uyu mukino ahubwo ntacyo uvuze kuko uwutwaye ntacyo bimufasha bityo ko bo babona nta mpamvu n’imwe yatuma bajya gukina uyu mukino ndetse ko n’ahandi ntaho uba.

Andi makuru dukura imbere mu ikipe ya PATRIOTS ni uko abakinnyi bayo benshi bafite ibibazo by’imvune ndetse yewe ngo na kimwe mu byatumye basezererwa muri kamarampaka, byatewe n’imvune bakiniragaho kandi nta yandi mahitamo bari bafite.

Icyo amateka avuga kuri iyi kipe:

Kuva ikipe ya Patriots yashingwa muri 2014, uyu ni wo mwaka wonyine idakinnye umukino wa nyuma (FINAL) ndetse inshuro nyinshi yagiye inegukana ibikombe usibye mu mwaka wa 2015, 2017, 2021 na 2022.

PATRIOTS BBC ifite ibikombe bya shampiyona 4 yatwaye mu mwaka wa 2016, 2018, 2019 na 2020. Ni ubwa mbere ikipe ya PATRIOTS ibuze ku mukino wa nyuma muri shampiona ya Basketball mu Rwanda.

Nubwo ariko ikipe ya APR BBC imaze imyaka myinshi (13) idatwara igikombe cya shampiyona, ni yo kipe ifite ibikombe byinshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni yo yihariye cyane ibikombe kuko ifite 13 igakurikirwa na PATRIOTS na ESPOIR BBC zifite ibikombe 4 kuri buri imwe na REG BBC yo ifite ibikombe 3.

Mu cyiciro cy’abagore na ho amakipe azakina imikino ya nyuma (FEWABA Playoffs) yamenyekanye aho ikipe ya APR BBC na REG BBC ari zo zizacakiranira ku mukino wa nyuma.

Umukino wa gatatu mu bagabo uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nzeri.

Abafana ba REG BBC
Abafana ba REG BBC
Beleck Bell wa REG agerageza gutsinda amanota
Beleck Bell wa REG agerageza gutsinda amanota
Adonis ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya REG BBC igenderaho
Adonis ni umwe mu bakinnyi beza ikipe ya REG BBC igenderaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka