Basketball: Amakipe umunani amaze gusaba kwinjira mu cyiciro cya kabiri mu mwaka utaha

Abanyamuryango ba Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bateraniye mu nteko rusange isanzwe y’uyu mwaka, baganira kuri gahunda zitandukanye z’iri shyirahamwe ndetse banatangaza amakipe yamaze kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri.

Mugwiza Désiré, Perezida w'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda
Mugwiza Désiré, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda

Mu minsi ishize nibwo iri shyirahamwe ryatangaje ko rigiye gutangiza icyiciro cya kabiri mu mukino wa Basketball ndetse ko bigomba gutangirana n’umwaka utaha w’imikino wa 2022.

Nyuma y’iyi nteko rusange, Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré, yatangaje ko bimwe mu byo baganiriyeho harimo n’ingengabihe ya shampiyona y’umwaka utaha.

Yagize ati “Mu byo twaganiriye harimo ingengabihe ya shampiyona n’ibindi bikorwa yaba amarushanwa y’ama clubs ndetse n’ikipe z’igihugu, ikindi twaganiriyeho ni ugutangiza shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo kuko twifuza ko igomba gutangira kuko tumaze kwakira ubusabe bw’abashaka kwinjira mu cyiciro cya kabiri, ubu tuvugana hakaba hamaze kwiyandikisha amakipe umunani”.

Uyu mwaka nk’uko byari byarasobanuwe, amakipe ane ya nyuma yamanutse mu cyiciro cya kabiri ubwo akaziyongeraho amashya azaba yariyandikishije.

Perezida Mugwiza yakomeje avuga ko bemeje ko shampiyona yazajya itangira mu kwezi kwa mbere kugira ngo amakipe n’abakinnyi babashe kubona ukwezi ko kuruhuka ndetse n’ukundi ko gutegura umwaka ukurikiyeho.

Abajijwe ku kijyanye n’amasezerano y’umutoza Dr Cheikh Sarr arimo kugana ku musozo niba baba bafite gahunda yo kumwongera andi, perezida yasubije ko bagifite igihe ku masezerano ye kuko azasoza mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha kandi hakaba hari n’amarushanwa mu kwa kabiri yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi.

Ati “Rero ndumva ntwazareba ibijyanye no gusuzuma umusaruro we nyuma y’ayo marushanwa, ikindi ku bwacu tubona umusaruro yabonye mu ikipe y’igihugu yaba iy’abagabo n’abagore uhagije ndetse tugize n’amahirwe yo kumugumana byaba ari byiza kandi burya no guhinduranya umutoza na byo ntabwo byubaka iyo ubonye ko hari ibyiza akora nta mpamvu yo kumutakaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka