#BAL2023: REG BBC yabonye itike y’imikino ya nyuma

Ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2023, REG BBC, yaraye ikatishije tike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Douanes yo muri Senegal amanota 69 kuri 55.

Clevaland Thomas wambaye (5) agerageza gucika Chris Crawford
Clevaland Thomas wambaye (5) agerageza gucika Chris Crawford

REG BBC ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda umukino wayo wa 3 wikurikiranya, mu itsinda rya Sahara Conference rikomeje kubera mu gihugu cya Senegal.

Ikipe ya REG BBC yagiye gukina uyu mukino ibizi neza ko igiye guhura n’ikipe iri mu rugo, ndetse irimo gukinira imbere y’abakunzi/abafana bayo, bityo ko basabwaga imbaraga zidasanzwe mu rwego rwo gukatisha itike hakiri kare.

REG BBC yatangiye neza umukino kuko nk’agace ka mbere yakegukanye itsinze As Douanes amanota 25 kuri 12, y’iyi kipe yari iri imbere y’abafana bayo, hashize iminota 2 ikipe ya As Douanes itarabona n’inota na rimwe.

Chris Crawford ukinira ikipe ya As Douanes ahanganye na Nshobozwabyosenumukiza wa REG BBC
Chris Crawford ukinira ikipe ya As Douanes ahanganye na Nshobozwabyosenumukiza wa REG BBC

Mu gace ka kabiri byari byitezwe ko As Douanes ishobora kuza gutanga akazi, ikaba yakuramo ikinyuranyo yari imaze gushyirwamo n’aba basore b’i Kigali, gusa ntibyayikundiye ahubwo REG BBC yakomeje kuyobora umukino, kuko agace ka kabiri nako yakegukanye ku manota 17 kuri 12.

Amakipe yombi yagiye kuruhuga ikipe ya REG BBC imaze gushyira ikinyuranyo cy’amanota 18 hagati yayo na As Douanes.

Mu gace ka gatatu nta tandukaniro n’ibyabanje, kuko nanone ikipe ya REG BBC yongeye kwegukana agace ka gatatu n’amanota 15 kuri 12 ya As Douanes, ndetse wabonaga ikizere cyo kwegukana umukino ku ikipe ya REG BBC cyamaze kuzamuka.

Adonis Filer wa REG BBC
Adonis Filer wa REG BBC

Ntawe usangira n’udakoramo, mu gace ka nyuma ikipe ya As Douanes yinyaye mu isunzu, maze irakegukana itsinze ikipe ya REG BBC amanota 19 kuri 12, ariko ntacyo byatanze kuko REG BBC yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi, bityo bigora As Douanes kuyakuramo kuko umukino warangiranye n’igiteranyo cy’amanota 69 ya REG BBC, kuri 55 ya As Dounes n’ikinyuranyo cy’amanota 14.

N’ubwo ariko ikipe ya REG BBC yamaze kubona tike iyerekeza i Kigali, iracyasigaje imikino 2 itarakina mu itsinda harimo uwo izahuramo na Stade Malien yo mu gihugu cya Mali, kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe, ikazasoreza ku ikipe ya US Monastir tariki ya 20 Werurwe 2023.

Ikipe ya REG BBC yabaye iya mbere ikatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma, mu gihe imikino yo mu itsinda rya Sahara Conference yo igikomeje.

Wari umukino w'ishiraniro
Wari umukino w’ishiraniro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka