AFROCAN 2023: U Rwanda rwabonye itike ya ½

Ikipe y’Igihugu ya Basketball nkuru yamaze kwerekeza muri ½ cy’irushanwa nyafurika, AFROCAN 2023, nyuma yo gutsinda ikipe ya Angola amanota 73-63.

Nshobozwabyosenumukiza yongeye kwigaragaza
Nshobozwabyosenumukiza yongeye kwigaragaza

Wari umukino wa 2 ikipe y’u Rwanda itsinze nyuma yo gutsinda iya Mozambique amanota 73-62 mu mikino ya kamarampaka.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yatangiye neza uyu nubwo yakinaga n’ikipe ya Angola, yari iri mu rugo imbere y’abafana bayo.

Agace ka mbere kegukanywe n’u Rwanda ku manota 23 kuri 19 ya Angola, bivuze ko yari yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 4.

Mu gace ka kabiri nta tandukariniro ryarimo ugereranyije n’aka mbere, gusa ntabwo amakipe yombi yatsinze amanota menshi bijyanye no kugarira kwiganje ku mpande zombie, ariko u Rwanda rwongera kukegukana ku manota 15 kuri 13 ya Angola, ndetse bajya kuruhuka u Rwanda ruhagaze neza n’amanota 38 kuri 32.

Ntore Habimana w'u Rwanda ashakisha inzira
Ntore Habimana w’u Rwanda ashakisha inzira

Mu gice cya kabiri cy’umukino umukino wahinduye isura, maze ikipe ya Angola itangira kugora cyane abasore b’u Rwanda wabonaga ko barimo gukora amakosa menshi, maze Angola itsinda agace ka 3 ku manota 15 kuri 13, bivuze ko ikinyuranyo u Rwanda rwari rwashyizemo cyari gitangiye kugabanuka.

Ukwitwara neza kwa Angola kwakomeje no mu gace ka 4 ari nako ka nyuma, ndetse n’abafana bayo nk’ikipe yari mu rugo bakomeza kubashyigikira, ariko n’abasore b’u Rwanda nabo birinda ko Angola yabasiga cyane.

Ubwo haburaga iminota ibiri n’amasegonda 45, ikinyuranyo cyari inota rimwe gusa. Angola yari ifite 63-62 y’u Rwanda maze umukinnyi w’u Rwanda, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, afata umwanzuro atsinda amanota atatu yahise afasha u Rwanda kuyobora umukino maze Angola ijya ku gihuga itangira gukora amakosa menshi, ari nako abasore b’u Rwanda bo bakinaga batuje.

Mu munota wa nyuma w’umukino, Ntore yazamukanye umupira neza awuhereza William Robeyns atsinda amanota abiri neza. Uyu mukinnyi yahise atsinda neza na ‘lancer franc’ ebyiri yabonye, u Rwanda rusa nk’urwizeye intsinzi.

Ibi byaje guhesha instinzi ikipe y’u Rwanda ku manota 73-63 bivuze ko hari hamaze kujyamo ikinyuranyo cy’amanota 10, byari bigoranye kuri Angola ko yagira icyo ikora.

U Rwanda nyuma yo kugera muri ½, ruraza kwesurana na Côte d’Ivoire kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Nyakanga 2023.

Undi mukino wa ½ uzahuza ikipe y y’Igihugu ya Maroc na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka