#AfroBasket2021: Uganda na Sudani y’Amajyepfo zabonye itike ya ¼

Mu mikino ya nyuma yo guhatanira itike ya ¼ cya AfroBasket, ikipe ya Uganda ndetse na Sudani y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena hakomezaga imikino ya nyum ayo guhatanira itike yo kwerekeza muri ¼ cy’irangiza, aho Uganda yakinaga na Nigeria, naho Sudani y’Amajyepfo igakina Kenya.

Mu mukino wa mbere wahuje Uganda yari yavuzweho kuba yasezererwa muri aya marushanwa kubera kutishyura amafaranga agenwa muri aya marushanwa, yaje kwihererana Nigeria iyitsinda ku manota 80 kuri 60.

Umukino wa kabiri wahuje Sudani y’Amajyepfo na Kenya,umukino uza kurangira Sudani y’Amajyepfo itsinze Kenya amanota amanota kuri 60 kuri 58 mu mukino wari ugoranye.

Gahunda y’imikino ya ¼

Ku wa Gatatu taliki 01/09/2021

15h00: Senegal vs Angola
18h00: Cote d’Ivoire vs Guinea

Ku wa Kane taliki 02/09/2021

15h00: Tunisia vs Sudani y’Amajyepfo
18h00: Cap-Vert vs Uganda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka