#AfroBasket2021: u Rwanda rutsinze Congo mu mukino warebwe na Perezida Kagame

Mu mikino y’umunsi wa mbere wa AfroBasket 2021, u Rwanda rutsinze Republika iharanira Demokarasi ya Congo amanota82 kuri 68 , mu mukino Perezida Kagame yitabiriye

Ni imikino Perezida Kagame yitabiriye

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yari ari muri Kigali Arena aho yakurikiranye umukino wahuje u Rwanda na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uko umunsi wa mbere wagenze....

Kuri uyu wa kabiri ni bwo hatangiye amarushanwa ya AfroBasket 2021, aho umukino wabimburiye indi ari umukino wahuje ikipe ya Tunisia ifite igikombe giheruka cya 2017, aho yatsinze ikipe y’igihugu ya Guinea ku manota 82 kuri 46.

Tunisia
Tunisia
Guinea
Guinea

Umukino wa kabiri waje guhuza ikipe ya Misiri na Republika ya Centrafurika zo mu itsinda rya kabiri (B) aho ziri kumwe na Tunisia na Guinea zari zabanje. Uyu mukino watangiye amakipe yombi agenda arushanwa amanota make make waje kurangira Misiri iwutsinze ku manota 72 kuri 56.

Misiri
Misiri
Republika ya Centrafrika
Republika ya Centrafrika

Nyuma y’iyi mikino, ahagana ku i Saa kumi n’imwe hakurikiyeho ibirori byo gutangiza aya marushanwa byasusurukijwe n’itorero “Uruyange rw’Intayoberana” rwiganjemo abana bakiri bato, ari nako hanabutswaga amabendera y’ibihugu byose 16 byitabiriye aya marushanwa.

Haje gukurikiraho imikino y’itsinda rya mbere ari naryo u Rwanda ruherereyemo

Umukino wari utegerejwe na benshi ari nawo mukino nyirizina wo gufungura amarushanwa, ni umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye aya marushanwa na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abakinnyi 5 u Rwanda rwabanje mu kibuga

No 12 Kenny Gasana
No 6 Steven Hagumintwari
No 16 Prince Chinenye Ibeh
No 17 William Robeyns
No 10 Olivier Shyaka (Kapiteni)

U Rwanda
U Rwanda

Abakinnyi 5 DR Congo yabanje mu kibuga

No 15 Rolly Fula Nganga
No 7 Maxi Munanga Shamba
No 23 Patrick Kazumba Mwamba
No 5 Henry Pwono
No 18 Jordan Sakho

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari imbere y’abafana bayo yahise itangira iyoboye umukino, ku manota atatu ya mbere yatsinzwe na William Robeyns, Congo yaje kugerageza kujya imbere y’u Rwanda, ariko ikipe y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza mu gace ka mbere k’umukino ifashwijwe cyane na William Robeyns wabashaga kuzamura imipira no kuyobora umukino w’u Rwanda.

Aka gace ka mbere k’umukino kaje kurangira u Rwanda rutsinze amanota 24-15, aho William Robeyns yari yatsinzemo amanota 10, mu gihe Dieudonne Ndayisaba Ndizeye we yari yatsinze amanota icyenda.

William Robeyns yigaragaje cyane muri uyu mukino
William Robeyns yigaragaje cyane muri uyu mukino

Mu gace ka kabiri kagitangira ikipe ya Congo yagarukanye imbaraga aho yagabanyije ikinyuranyo hasigaramo amanota ane, gusa umutoza w’u Rwanda yahise asaba akaruhuko gato bituma u Rwanda rusubira mu mukino, William Robeyns akomeza kuyobora umukino aka gace karangira u Rwanda rufite amanota 43 kuri 34, aho n’ubundi William yari afitemo amanota 16.

Mu gace ka gatatu, Congo yongeye gutangira iri hejuru y’u Rwanda iza kugabanya ikinyuranyo hasigaramo amanota abiri gusa. Nyuma yo gukomeza guhatana mu gace ka gatatu aho amakipe yombi yagezeho akananganya 50 kuri 50, karangiye u Rwanda rukayoboye n’amanota 57 kuri 55.

Mu gace ka nyuma k’umukino karanzwe no gukomeza guhatana ku manota ariko u Rwanda rukaguma imbere, Prince Ibeh utari witwaye neza mu duce twa mbere yaje gufasha u Rwanda mu kubuza abakinnyi ba Congo kwinjiza amanota.

Ibi byatumye Keneth Gasana wumvikanaga neza na William Robenys bakora amanota ku ruhande rw’u Rwanda bakomeza kuyobora umukino, aha banafashwaga na Nshobozwabyosenumukiza wajyagamo asimbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka