#AfroBasket2021: Senegal yabaye ikipe ya mbere itsinze amanota 100 (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu ya Senegal yihereranye Sudani y’Amajyepfo iyitsinda amanota 104 kuri 75, iba ikipe ya mbere yujuje amanota 100 muri iyi mikino ya AfroBasket

Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena hakomezaga imikino ya AfroBasket 2021 yari igeze ku munsi wayo wa kane, aho mu mikino ine yakinwe uwahuje Senegal na Sudani y’Amajepfo ari wow a mbere ubonetsemo intsinzi y’amanota 100.

Uko imikino yagenze

Uganda yihereranye Cameroun yugarijwe na COVID-19

Ni umukino watangiye utinzeho iminota 30, aho wagombaga gutangira ariko utangira Saa SIta zuzuye ariko utangira Saa Sita n’igice, ibi bikaba byatewe n’uko iyi kipe baheruka gusangamo abakinnyi banduye COVID-19, uyu munsi nyuma yo kongera gupimwa hakaba hari hagitegerejwe ibisubizo.

Ibi byatumye Cameroun ikina ifite abakinnyi icyenda gusa mu gihe ubusanzwe andi makipe aba afite abakinnyi 12. Umukino waje kurangira Uganda ari yo yegukanye intsinzi ku manota 80 kuri 66.

Umukino wa kabiri wakurikiyeho wahuje ikipe ya Nigeria na Kenya, umukino warangiye Kenya itsinzwe na Nigeria ku manota 71 kuri 55. Umukino wa gatatu, ikipe ya Cote d’Ivoire yihereranye Mali iyitsinda amanota 90 kuri 67.

Umukino wasoje iyo kuri uyu wa Gatanu, ni uwatangiye Saa tatu z’ijor wahuje Sudani y’Amajyepfo yakinaga na Senegal yari ifite abafana benshi. Uyu mukino waje kurangira Senegal itsinze ku manota 104 kuri 75 ya Sudani y’Amajyepfo.

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu

12h00: Egypt vs Guinea

15h00: Congo DR vs Angola

18h00: Rwanda vs Cape Verde

21h00: Tunisia vs Central African Rep.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka