Abakinnyi 20 ba Rayon Sports bazarangiza amasezerano muri 2024

Nyuma yo gusezererwa n’Ikipe ya Al Hilal Benghazi itageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup,ubu Rayon Sports ivuga ko ari aho mu myaka iri imbere nubwo abakinnyi benshi bayo bitegura gusoza amasezerano yabo.

Kalisa Rashid (ibumoso) na Nsabimana Aimable(iburyo) bari mu bakinnyi bafite amasezerano y'umwaka umwe uzarangira mu 2024
Kalisa Rashid (ibumoso) na Nsabimana Aimable(iburyo) bari mu bakinnyi bafite amasezerano y’umwaka umwe uzarangira mu 2024

Inzozi zo gusubiramo amateka yaherukaga gukora mu 2018 zananiwe kuba impano kuwa 30 Nzeri 2023 ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Al Hilal Benghazi kuri penaliti 4-2 nyuma yo kunganya 1-1 mu mukino wo kwishyura waje usanga ubanza nawo wari warangiye ari 1-1.

Yari amahirwe Rayon Sports yari yabonye nyuma y’uko imikino uko ari ibiri ibereye I Kigali kubera ko mu gihugu cya Libya habaye ibiza bitatumye habera umukino ubanza.Aya mahirwe yiyongeragaho kuba Rayon Sports yarahereye mu ijonjora rya kabiri kubera uko yari yitwaye mu 2018 igera muri ¼ cya CAF Confederation ikazamura amanota yatumye idakina ijonjora ry’ibanze.

Nyuma yo gusezererwa ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X (twitter) yavuze ko ishimira abafana uko bayishyigikiye ivuga ko ari ah’ubutaha.
Ariko se koko mu kibuga ubutaha(2024-2025) hari ikizere ko bishoboka ? Haba hari umushinga w’igihe kirekire wagitanga?

Uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 Rayon Sports iyobowe na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele yagerageje kugura abakinnyi beza bazaga biyongera ku bandi bari bahesheje iyi kipe igikombe cy’amahoro 2023 cyatumye basohokera igihugu. Mu bakinnyi baguzwe ariko iyo urebye usanga abenshi barasinyishijwe amasezerano y’igihe gito(Umwaka umwe).

Ubusanzwe kugera ku ntsinzi ku ikipe y’umupira w’amaguru bigenwa no kuba ikipe ihagaze neza mu nzego zitandukanye ,haba ubuyobozi,ubukungu ariko urwego rukomeye ni ukuba ikipe ifite abakinnyi bakomeye,gukomera kwa buri mukinnyi ariko biherekezwa no kumenyerana kwabo,uku kumenyerana nako gukorwa no kuba ikipe imaranye igihe kirekire. Ibi kubivuga ntabwo bireba Rayon Sports gusa ahubwo niko amakipe menshi muri Afurika abaho kuko abakinnyi bagurwa basinyishwa nibura igihe cy’imyaka ibiri.

Eric Ngendahimana wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022 nawe azarangiza amasezera mu mpeshyi ya 2024
Eric Ngendahimana wageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2022 nawe azarangiza amasezera mu mpeshyi ya 2024

Gusinyisha abakinnyi igihe gito runaka ntabwo aribyo kurenganyiriza ikipe kuko burya biterwa n’ubushobozi bw’amafaranga uko bumeze,uko umukinnyi asinya imyaka myinshi ninako asaba amafaranga menshi kenshi aba ataboneka.Tugaruke k’uyo turi kuganiraho ariyo Rayon Sports yari imaze imyaka ine idasohoka maze uyu mwaka yasohoka ikagwa mu nsi y;urugo ikaba ivuga ko ari ah’ubutaha,turebe niba koko uko ikipe yubatse bitanga ikizere.

Mbere yo gutekereza ku bakinnyi ariko wanatekereza umutoza kuko umushinga w’igihe kirekire udashingira ku bakinnyi gusa ahubwo bijyana n’urwego rwa tekinike. Umutoza Yameni Zelfani ari gutoza Rayon Sports afite amasezerano y’umwaka umwe kuko nyuma yo kuza muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2023 yasinye amasezerano y’umwaka umwe azarangira mu mpeshyi ya 2024.

Iyo unyujije amaso mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino Rayon Sports yasezerewemo na Al Hilal SC Benghazi usanga umunani(8) muri bo bagomba kurangiza amasezerano kuva muri Mutarama 2024 ndetse no ku musozo w’umwaka w’imikino wa 2023-2024 muri Kamena 2024. Umunyezamu Hakizimana Adolphe wabanje mu kibuga amasezerano ye muri Rayon Sports azarangira mu Ukuboza 2023 kuko yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka ine mu Ukuboza 2019, kuri ubu akaba afatwa nk’umunyezamu wa mbere muri iyi kipe gusa nawe ari mu mpera z’amasezerano ye.

Mu bakinnyi bane bari babanje mu kibuga bugarira babiri muri bo aribo Rwatubyaye Abdoul kapiteni na myugariro ukina inyuma ibumuso Ishimwe Ganijuru Elie bose nabo bazaba barangije amasezerano mu mpeshyi ya 2024.

Kapiteni Rwatubyaze Abdoul yasinyiye Rayon Sports amasezerano muri Kanama 2022 mu gihe Ishimwe Ganijuru Elie nawe yasinyiye iyi kipe imyaka ibiri muri icyo gihe,bivuze ko nawe amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino 2023-2024. Hagati mu kibuga hari harimo Kalisa Rashid nawe uzasoza amasezerano mu mpeshyi ya 2024,uyu musore wavuye muri AS Kigali mu mpeshyi ya 2023 nawe yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe gusa kandi nyamara kuri ubu ni umwe mu bakinnyi bigaragara ko bazaba bagenderwaho mu minsi iri imbere.

Ojera Joackiam nawe amasezerano ye mu mpeshyi ya 2024
Ojera Joackiam nawe amasezerano ye mu mpeshyi ya 2024

Imbere y’uyu musore ukina hagati asatira cyangwa nomero umunani hari Heritier Luvumbu Nzinga ukina nka nomero icumi,uyu mugabo ni imwe mu nkungi ya mwamba yafashije Rayon Sports kubona itike y’imikino Nyafurika mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 ,icyo gihe yari afite amasezerano y’umwaka umwe yarangiranye nuwo mwaka w’imikino,ntabwo ari mu batekerejweho ngo yongererwe amasezerano kuko yasaga nkutari mu mibare y’iyi kipe ariko nyuma yo kubura abo bifuzaga yongera gutekerezwaho ahabwa amasezerano y’umwaka umwe uzaragira mu mpeshyi ya 2024.

Imbere y’uyu mubabo ukomoka muri RDC hari hari gukina Musa Essenu nka rutahizamu,uyu ukomoka muri Uganda yageze mu Rwanda muri Mutarama 2022 asinya imyaka ibiri izarangira muri Mutarama 2024.

Ku ruhande rw’ibumoso Muri uyu mukino hari habanjemo Abakar Mudam ukomoka mu gihugu cya Sudani,uyu mugabonye bivugwa ko afite imyaka 23 y’amavuko yasinyiye Rayon Sports amasezerano mu mpeshyi ya 2023 asinya umwaka umwe uzarangira mu mpeshyi ya 2024.

Umugande Joackiam Ojera nawe wakinnye amezi atandatu muri iyi kipe kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Kamena 2023 akayifasha gutwara igikombe cy’Amahoro yongereye amasezerano ariko asinya umwaka umwe gusa uzarangira mu mpeshyi ya 2024.

Uretse umunani muri 11 babanje mu kibuga bazaba barangije amasezerano mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2023-2024,mu basimbuye myugariro Nsabimana Aimable nawe yaguzwe mu mpeshyi ya 2023 asinya amasezerano y’umwaka,Umunya-Maroc YousseF Rharb nawe nuko amasezerano ye yasinye mu mpeshyi ya 2023 azarangirana n’iya 2024.

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga batsindwa na Al Hilal Benghazi batatu bonyine bazaba bahari mu gihe abandi batakongerererwa amasezerano ni Mitima Isaac uzasoza mu 2025,Serumogo Ally nawe uzasoza mu 2025 ndetse na Aruna Mousa Madjaliwa awe uzasoza mu 2025.

Uretse urugero twafatiye ku bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino Rayon Sports iheruka gukina iyi kipe ifite abandi bakinnyi bazaba basoje amasezerano mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2023-2024.Aba barimo umunyezamu Simon Tamale waguzwe mu mpeshyi ya 2023 nawe agasinyishwa amasezerano y’umwaka umwe,myugariro Nsabimana Aimable nawe yaguzwe mu mpeshyi ya 2023 avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports nawe asinyishwa amasezerano y’umwaka umwe gusa azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Eric Ngendahimana ni undi mukinnyi mwiza ikipe ya Rayon Sports yaguze mu mpeshyi ya 2022 ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro 2023 ariko cyane cyane akinishwa hagati mu kibuga nubwo yaguzwe ari umukinnyi ukina inyuma mu bwugarizi. Uyu mugabo nawe azaba umutwaro ukomeye kuri Rayon Sports mu gihe izaba itangiye gutekereza kongera amasezerano y’abakinnyi kuko mu mpeshyi ya 2024 nawe azaba arangije amasezerano.

Umunyezamu Hategekimana Bonheur nawe ni undi umukinnyi uzaba asoje amasezerano mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2023-2024 mu gihe ari mu bafashije Rayon Sports kubona itike yo gusohokera igihugu muri uyu mwaka.

Mvuyekure Emmanuel,ni undi mukinnyi mushya waguzwe mu mpeshyi ya 2023, uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga asatira kimwe n’abandi baguzwe muri uyu mwaka benshi yasinye amasezerano y’umwaka umwe azarangira mu mpeshyi ya 2024 ubwo umwaka w’imikino wa 2023-2024 uzaba urangiye,bivuze ko nawe ari mu bo ikipe izaba isabwa kongerera amasezerano.

Umunya-Maroc Youssef Rharb nawe azaba asoje amasezerano mu 2024
Umunya-Maroc Youssef Rharb nawe azaba asoje amasezerano mu 2024

Aba bakinnyi bose n’abandi biyongeraho Mucyo Didier Junior ukina inyuma iburyo, Tuyisenge Arsene ukina imbere ku ruhande, Ndekwe Felix ukina hagati asatira, Mugisha Francois Master ukina hagati mu kibuga yugarira

Ikipe y’abakinnyi 11 bazarangiza amasezerano mu 2024 n’abasimbura babo:

11 babanza mu kibuga:
Umunyezamu:
1.Hakizimana Adolphe
Ba myugariro:
2.Serumogo Ally
3. Ganijuru Elie Ishimwe
4.Nsabimana Aimable
5.Rwatubyaye Abdoul
Hagati mu kibuga:
6.Eric Ngendahimana
7.Ojera Joackiam
8.Kalisa Rashid
Abataha izamu:
9.Musa Essenu
10.Heritier Luvumbu
11.Youssef Rharb

Abasimbura:

Hategekimana Bonheur,Mucyo Didier Junior,Ndekwe Felix,Mugisha Francois,Mvuyekure Emmanuel,Iraguha Hadji,Arsene Tuyisenge,Abakar Mugadam

Umutoza: Yamen Zelfani

Kugera ku ntego amakipe arimo Rayon Sports aho yiha zo kwitwara neza ku mugabane wa Afurika biragoye!

Mu byukuri ukurikije uko ikipe ifite intego runaka amakipe yihe ku rwego mpuzamahanga yewe n’imbere mu gihe, ukareba muri aya masezerano y’abakinnyi bitera impungenge umunyamupira wese cyangwa umufana wa Rayon Sports kuko niba ikipe ishobora kuzahinduka ku ijanisha ryo hejuru bigorana kuba umusaruro waboneka kuko ujyana no kumenyerana kw’ikipe kandi izaba yarahindutse cyane.

Kuvuga ko izahinduka cyane ntabwo ari ugukabya kuko ugendeye ku buryo bisanzwe bigenda byagorana ko abakinnyi barenga 20 bazarangiza amasezerano bose bazayongererwa icyarimwe,ntacyo byaba bitwaye ari 20 batari ingenzi ariko nkuko twabibonye biganjemo abakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports.

Kapite Rwatubyaye Abdoul nawe asigaje amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon Sports
Kapite Rwatubyaye Abdoul nawe asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports

Ikizagora Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024 ni iki?

Ntabwo ari ibanga ko ikizagorana ari ubushobozi bw’amafaranga yo kongerera amasezerano abakinnyi barenga 20 bazaba barangije amasezerano kuko iyo ufashe urugero rw’aho isoko rigeze muri iki gihe umukinnyi mwiza abarirwa muri miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda kandi akagusinyira igihe gito nk’umwaka umwe bitewe n’urwego ariho nkuko Ojera Joackiam byagenze uyu mwaka.

Ufatiye kuri miliyoni 25 ku mukinnyi umwe nibura ugakuba n’abakinnyi 10 bihwanye na miliyoni 250 Frw mu gihe igihe wafatira nibura kuri miliyoni 10 Frw nabwo ugakuba abakinnyi 20 twabonye bazasoza amasezerano byonyine nabyo byatwara miliyoni 200 kandi ntabwo bishoboka ko umukinnyi nka Youssef Rharb,Ojera Joackiam,Rwatubyaye Abdoul n’abandi bakomeje basinya amasezerano y’igihe kirekire kuri ayo mafaranga.

Ntabwo twaciye iteka! ariko bikagaruka kuri wa musaruro uva mu kumenyerana !
Birashoboka ko mu bakinnyi 20 bose twafatiyeho urugero bazasoza amasezerano batayongererwa haba ku bushake bwabo ariko ikipe yo ibifuza cyangwa igihe ikipe itabifuza bitewe n’ubushobozi bwayo cyangwa se ko itamukeneye mu mikinire,ibi n’ubundi ni ingingo izagaruka muri ya nzira y’uko ikipe itazaba imenyeranye kandi nyamara ishobora kuzatangira umwaka w’imikino 2024-2025 ivuga ko intego ari ukugera kure mu mikino Nyafurika mu gihe izaba yagize igikombe itwara mu mwaka w’imikino wa 2023-2024.

Rayon Sports mu mwaka wa 2018 yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda y’imikino Nyafurika iyo ariyo yose ubwo yageraga mu ya CAF Confederation Cup

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka