U Rwanda rwatsinzwe na Egypt mu mikino y’Akarere ka gatanu

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Egypt amanota 83-71 mu marushanwa ahuza amakipe y’akarere ka gatanu (Zone 5) ari kubera muri Egypt

Nyuma y’aho u Rwanda rwari rwatsinze umukino wa mbere waruhuje na Kenya, ntabwo rwabashije kwikura imbere ya Egypt iri gukinira iwayo, aho yaje kuyitsinda iyirusha amanota 12.

Ikipe y’u Rwanda yatangiye nabi agace ka mbere igatsindwa ku manota 25-11, itsindwa n’aka kabiri amanota 20-14, iza kugaruka mu mukino mu gace ka gatatu itsindamo Egypt amanota 18-12, mu gace ka gatatu nabwo yitwara neza itsinda 28-26, ariko ntiyakuramo ikinyuranyo cy’uduce tubiri twa mbere.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda itegereje amahirwe kuri Sudani y'Amajyepfo
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itegereje amahirwe kuri Sudani y’Amajyepfo

Muri uyu mukino A. ABDELHALIM wa Egypt ni we watsinze amanota menshi (24) mu minota 26 n’amasegonda 20 yakinnye, akurikirwa na SHYAKA Olivier w’u Rwanda watsinze amanota 22 mu minota 32 n’amasegonda 46 yakinnye

Abatoza b'u Rwanda bafite akazi gakomeye imbere ya Sudani y'Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu
Abatoza b’u Rwanda bafite akazi gakomeye imbere ya Sudani y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatatu

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe y’igihugu y’u Rwanda iraza gukina umukino wa gatatu muri iri tsinda ari nawo wa nyuma, aho iza kuba ikina n’ikipe ya Sudani y’Amajyepfo ku i Saa kumi n’imwe z’amanywa, itsinda ikaba yabona itike yo gukina 1/2 cy’irangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuvs u Rwanda rwakwitwa gutyo, nta munsi numwe ruratsinda Misiri

kanyombya yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka