U Rwanda rutsinze umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’intoki wa Basket yatangiye neza irushanwa ry’igikombe cy’Afurika itsinda umukino wayo wa mbere.

Gasana Kenny ari mu bitwaye neza-b'u Rwanda.
Gasana Kenny ari mu bitwaye neza-b’u Rwanda.

Ni umukino wayihuje na Guinnea kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeli 2017 mu gikombe cy’Afurika kiri kubera muri Tunisia na Senegal aho u Rwanda rwegukanye intsinzi ku manota 75 kuri 55 ya Guinea.

Agace ka mbere Guinea yaje imbere mu manota aho karangiye ari 11 kuri 7 y’u Rwanda. Aka kabiri nabwo ikomeza kuza imbere aho karangiye ifite 24-23, mu gihe mu gace ka gatatu u Rwanda rwaje kwisubiraho ruzamukana Guninea ruza kubasha kurangiza ari rwo ruyoboye ku manota 43 kuri 41 ya Guinea.

U Rwanda rutsinze umukino wa mbere w'irushanwa.
U Rwanda rutsinze umukino wa mbere w’irushanwa.

Mu gace ka kane kagombaga kugaragaza utsinze ikipe y’u Rwanda yakomeje gusiga Guinea mu manota biza no kurangira rutsinze umukino aho warangiye ari amanota 75 kuri 55 ya Guinea.

U Rwanda rutsinze uyu mukino ubanza nyamara mu mikino ya gicuti rwakinnye mbere y’irushanwa rwari rwatsinzwe imikino ibiri ya Mali na Senegal mu gihe ariko rwari rwabashije gutsinda ikipe yo muri Tuniziya UCM (Union Sportif de Monastir).

Guinea yabanje kwihagararaho ariko birangira itsinzwe.
Guinea yabanje kwihagararaho ariko birangira itsinzwe.

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere aho ruri kumwe na Tuniziya yakiriye amarushanwa,Guinea bakinnye na Cameroon rukaba ruzongera gukina umukino wa kabiri tariki 10 Nzeli 2017 aho ruzacakirana na Tunisiya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

URWANDANIRUKOMEREZAHO

jeanpauliradukunda yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

nibyiza abasore bacu nibakomerezaho.

ndayisabye egide yanditse ku itariki ya: 8-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka