REG yatsinze IPRC-SOUTH umutoza yizeza abafana igikombe

Ikipe ya Basketball y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusakaza ingufu z’amashanyarazi mu Rwanda (REG BBC) yatsinze ikipe y’ishuri rikuru ry’ubumenyingiro ryo mu Majyepfo (IPRC-SOUTH BBC) yizeza igikombe.

Umukino waragiye hajemo ikinyuranyo cy'amnota 15 bituma REG BBC yegukana intsinzi
Umukino waragiye hajemo ikinyuranyo cy’amnota 15 bituma REG BBC yegukana intsinzi

Yayitsinze amanota 81-66, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona ya Basketball, wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2017.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza John Bahufite utoza Ikipe ya REG BBC yavuze ko amahirwe yo kuzatwara igikombe cya Shampiyona yiyongereye abihereye ku kuba ikipe bahanganye ya Patriots yatsinzwe.

Agira ati “Uyu mukino wari ukomeye kuko IPRC iri mu makipe akomeye muri iyi Shampiyona,umukino watugoye twatangiye tubasiga aribyo byabagoye.

Gutsinda uyu mukino byatwongereye icyizere kuko ubu twagarutse nibura kuri 80% byo gutwara igikombe kuko Patriots yatsinzwe kandi ariyo tugendana.”

IPRC-SOUTH yagerageje gusatira ariko birangira itsinzwe
IPRC-SOUTH yagerageje gusatira ariko birangira itsinzwe

Mushumba Charles, umutoza wa IPRC-SOUTH we avuga ko gutsindwa byaturutse ku kuba abakinnyi be batubahirije amabwiriza, ariko akanavuga ko Shampiyona igikomeje bagiye kureba imikino iri imbere ngo barebe uko bazayitwaramo.

Agira ati “Iyo umuntu yatsinzwe aba yarushijwe. Twatsinzwe twarushijwe, rero ikipe yanjye yapfuye cyane mu bwugarizi kandi iyo defense (ubwugarizi)yapfuye n’ubusatirizi burapfa.

Ariko shampiyona ni urugendo rurerure tuzakomeza gukina kugeza shampiyona irangiye turebe uko izarangira twitwaye.”

IPRC-SOUTH mu minota ya nyuma yakunze gukorerwa amakosa
IPRC-SOUTH mu minota ya nyuma yakunze gukorerwa amakosa

Uyu mwaka w’imikino wa 2016-2017 niwo mwaka wa mbere REG BBC ikinnye Shampiyona kuko ari nshya ariko si ubwa mbere itsinze IPRC-South. Kuko no mu mikino ibanziriza Shampiyona yari yayitsinze 57-51.

Abakinnyi ba REG BBC bahabwa amabwiriza
Abakinnyi ba REG BBC bahabwa amabwiriza

Indi mikino y’umunsi wa 5 uko yarangiye:

Ku wa gatanu tariki ya 13 Mutarama 2017

APR 71 -70 ESPOIR

IPRC-KIGALI 80 -75 PATRIOTS

Kuwa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017

REG 81-66 IPRC-SOUTH

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka