REG BBC yirukanye abatoza yiha intego yo gutwara irushanwa ry’akarere ka gatanu

Ubuyobozi bw’ikipe y’umukino w’intoki wa Basketball REG BBC buratangaza ko bwamaze gusezerera abari abatoza b’iyo kipe bwiha intego yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’akarere ka gatanu.

Bugingo Eric Perezida wa REG BBC yavuze ko abo batoza birukanywe ndetse bagashyikiriwa amabaruwa abasezerera, basezerewe ngo hagamijwe gukora impinduka mu ikipe ku buryo haboneka umusaruro uruta uwari usanzwe.

Yagize ati ”Twebwe ni impinduka twashatse gukora, abatoza bacu twabanye mu mwaka w’imikino ushize twarabashimye kuko baduhesheje igikombe cya Shampiyona ariko twahisemo ko dutandukana kugira ngo twihe izindi ntego nshya”.

REG BBC yatwaye shampiyona ubwo yatozwaga na John Bahufite, izitabira irushanwa ry'akarere ka gatanu
REG BBC yatwaye shampiyona ubwo yatozwaga na John Bahufite, izitabira irushanwa ry’akarere ka gatanu

Bugingo ariko tumubajije niba abo batoza babahesheje shampiyona batashobora kugera ku nshingano nshya ikipe ifite, nta byinshi yatubwiye aho yagize ati ”Sinshaka kwinjira cyane mu nshingano nshya n’abatoza twasezereye gusa abashya ni bo bazihawe kubera impamvu zitandukanye”

Twashatse kumenya icyo Bahufite wari umutoza mukuru avuga ku iyirukanwa rye n’abari bamwungirije ariko telefoni ye igendanwa ntiyayifata gusa umwe mu bari bamwungirije utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko nawe atazi impamvu birukanwe.

Agira ati ”Natwe twaratunguwe kubona amabaruwa atwirukana kandi twaratwaye shampiyona gusa twabyakiriye, gutyo dore ko n’ubwo haburaga amezi make ngo amasezerano arangire harimo ingingo ivuga ko uruhande rumwe rushatse gusesa amasezerano nta nkomyi, ni yo mpamvu nta n’icyo tubabaza gusa baduhemukiye”

Karima Cyrille watozaga ingimbi z’ikipe y’igihugu niwe wagizwe umutoza asabwa gutwara irushanwa ry’akarere ka gatanu

Umutoza mushya wahawe iyi kipe ya REG BBC yitwa Karima Cyrille wari umenyerewe mu ikipe y’igihugu y’abakiri bato (U- 20), akaba yasabwe gutwara igikombe cya shampiyona ndetse no gutwara igikombe cy’irushanwa ry’akarere ka gatanu iyo kipe izitabira mu mwaka wa 2018.

“Twamuhaye inshingano zo kwitwara neza mu Rwanda atwara ibikombe kandi yaba irushanwa ry’akarere ka Gatanu n’igikombe cya Afurika turabishaka, ni byo twumvikanye nawe kandi yarabyemeye, Ubushake mu buyobozi burahari, abakinnyi turabafite ndumva nta cyatuma tutabigeraho“ Bugingo aganira na Kigali Today.

Ikipe ya REG BBC niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2016-2017 icyambura Patriots yari yagitwaye mbere nayo ariko irayigaranzura iyitwara igikombe cya Play –Offs.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka