Play Offs: REG BBC na Patriots nizo zizakina umukino wa nyuma

Ikipe ya REG na Patriots mu bagabo nizo kipe z’umukino w’intoki wa Basketball zizakina imikino ya nyuma ya Play Offs.

Izi kipe zamenyekanye kuri uyu wa 2 Nyakanga 2017 ubwo zakinaga imikino yazo yo kwishyura ihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona, zigatsinda imikino yazo ibiri yikurikiranya

Ikipe ya REG ikomeje kwigaragaza muri uyu mukino
Ikipe ya REG ikomeje kwigaragaza muri uyu mukino

Mu bagabo REG BBC yatwaye igikombe cya Shampiyona na Patriots yabaye iya kabiri ni zo zabashije gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma kuko zatsinze imikino yombi.

Patriots BBC yambaye umukara n'umweru niyo izakina na REG ku mukino wa nyuma
Patriots BBC yambaye umukara n’umweru niyo izakina na REG ku mukino wa nyuma

REG yari yatsinze Espoir mu mukino ubanza bigoranye amanota 63 kuri 60 yongeye kuyitsinda mu mukino wa kabiri amanota 87 kuri 76 aho Espoir mu duce tubiri tubanza yarushije REG mu gihe mu tundi duce REG yaje irusha imbaraga nyinshi bituma iyishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11.

Patriots nayo yari yatsinze IPRC /Kigali mu mukino ubanza amanota 89 kuri 79 yongeye kuyitsinda mu mukino wa kabiri amanota 74 kuri 69 bituma ariyo igomba gukina umukino wa nyuma na REG BBC yayambuye igikombe cya Shampiyona yari yatwaye mu mwaka wa 2016.

Mu bakobwa IPRC/South WBBC yabaye iya kabiri muri shampiyona yari yatsinze Ubumwe yabaye iya gatatu mu mukino ubanza wabaye kuri uyu wa gatandatu amanota 65 kuri 51 yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma aho yongeye gutsinda umukino wa kabiri ku manota 61 kuri 53 kuri iki cyumweru.

IPRC Y'amajyepfo mu bakobwa bashima Imana nyuma yo kubona itike yo gukina umukino wa nyuma
IPRC Y’amajyepfo mu bakobwa bashima Imana nyuma yo kubona itike yo gukina umukino wa nyuma

Mu wundi mukino APR yatwaye igikombe cya Shampiyona na The Hoops yabaye iya kane ntiyabashije gukomeza ku mukino wa nyuma kuko buri kipe yatsinze indi kuko mu mukino ubanza APR yari yatsinze The Hoops amanota 61 kuri 56, nyuma The Hoops iyigaranzura mu mukino wo kwishyura aho yatsinze APR amanota 61kuri 48 bituma aya makipe agomba kwisobanura kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga 2017.

Umukino wa Nyuma uzahuza REG BBC na Patriots mu bagabo naho IPRC/South izahure n’ikipe izarokoka mu mukino uzahuza APR na The hoops zizakina umukino wa Kamarampaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka