Kutitabira Afro-Basket ya 2015 byadusigiye isomo rikomeye - Coach Mutokambari

Mutokambari Moise utoza ikipe y’igihugu ya Basket Ball, atangaza ko kuba bataritabiriye imikino Nyafurika (Afro-Basket) ya 2015, byabasigiye isomo rikomeye rizabafasha kutazongera kuyisiba.

Umutoza Mutokambali avuga ko kuba ikipe y'igihugu itaritabiriye Afro-Basket byabahaye isomo rizabafasha kutazongera kuyiburamo
Umutoza Mutokambali avuga ko kuba ikipe y’igihugu itaritabiriye Afro-Basket byabahaye isomo rizabafasha kutazongera kuyiburamo

Imikino ya Afro- Basket ubusanzwe yitabirwa n’amakipe abiri ya mbere muri buri Karere. Akarere ka Gatanu (Zone 5) u Rwanda rubarizwamo, umwaka ushize kahagarariwe n’ikipe ya Misiri n’iya Uganda.

Nyuma yo kutitabira aya marushanwa aba rimwe mu myaka ibiri, Mutokambari Moise yatangarije Kigali Today kuri uyu wa Gatanu ko bakajije imyitozo, kuburyo bazaza muri babiri ba mbere mu marushanwa y’Akarere ka Gatanu ateganyijwe mu mpera za Gashyantare, kugira ngo bemererwe kwitabira Afro –Basket 2017.

Yagize ati” Twatangiye kwitegurana n’abakinnyi bakina mu gihugu hakiri kare, kugira ngo tuzitware neza mu mikino ya Zone 5 izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville.

Ubushize Misiri na Uganda zatuje imbere biduha isomo rikomeye ryo gukaza imyitozo, kugira ngo tutazongera kubura itike nk’uko byatubereye muri 2015.”

Byashimangiwe na Mugabe Aristide Kapiteni w’iyi Kipe uvuga ko, kuba baratangiye kwitoza kare bizabafasha kumenyerana bihagije, bakazabasha kwitwara neza mu marushanwa ya zone 5 azabafasha kubona itike ya Afro Basket 2017.

Mutokambali yakajije imyitozo ku bakinnyi bakinira mu gihugu
Mutokambali yakajije imyitozo ku bakinnyi bakinira mu gihugu

Mutokambari Yatangaje kandi ko ubuyobozi bwa FERWABA bwatangiye kuganiriza abakinnyi b’abanyarwanda bakinira hanze, ku buryo mu minsi mike baba bageze mu Rwanda, bagakomezanya na bagenzi babo imyitozo.

Yagize ati”Dutegereje abakina hanze mu minsi ya vuba, ariko bose siko nzabafata bizaterwa n’urwego bariho kuko nirwo ruzanyereka uko bahagaze n’icyo mbakeneyeho. ”

Urutonde rw’abakinnyi bategerejwe bakina hanze:

1.Kabange Kami (City Oilers, uganda)
2.Gasana Kenny (Ukina Maroc)
3.Twagirayezu Patrice (Ukina Muri North Calorina USA)
4.Bradeley Cameron (Indiana USA)
5.Hamza Rwezamihigo (Concordier BBC, Canada)
6. Kevin Ndahiro (USA)

Umutoza ari guha Inama abakinnyi mu myitozo
Umutoza ari guha Inama abakinnyi mu myitozo

Abakinnyi 18 bahamagawe bakina imbere mu gihugu:

1. Aristide Mugabe (Patriots)
2. Sedar Sagamba (Patriots
3. Ali Kazingufu Kubwimana (Rwanda Energy Group)
4. Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza (Espoir)
5. Parfait Ishimwe (APR)
6. Chris Walter Nkurunziza (Patriots)
7. Dieudonne Ndizeye (IPRC-Kigali)
8. Steven Hagumintwari (IPRC-Kigali),
9. Patrick Nshizirungu (Rwanda Energy Group)
10. Bruno Nyamwasa- (IPRC-Kigali)
11. Sunny Niyomugabo (Patriots),
12. Eric Munyaneza (APR),
13. Pascal Niyonkuru (Espoir)
14. Ali Ruzigande (APR
15. Bievenue Niyonsaba (IPRC-South)
16. Olivier Shyaka (ESpoir)
17 Jean Paul Ndoli (IPRC-Kigali)
18.Kaje Elie(Patriots BBC)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hello mates, its impressive paragraph about teachingand completely defined, keep it up all the time.

Carmel Lansell yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka