IPRC-South yafashe icyemezo cyo kudatira abakinnyi mu irushanwa rya Zone 5.

IPRC y’Amajyepfo yafashe icyemezo cyo kuzakoresha abakinnyi bayo gusa mu irushanwa rya zone 5 rizabera muri Uganda bitandukanye n’ibikunze gukorwa mu mikino y’intoki

Ikipe ya Basket Ball y’Abagabo ya IPRC y’Amajyepfo yatsindiye itike yo gusohokera igihugu muri iyi mikino y’akarere ka gatanu (Zone 5) nyuma yo kwegukana igikombe cy’imikino ya "Play offs" cya 2016 Itsinze Patriots ku mukino wa nyuma amanota 58 kuri 56, umutoza n’ubuyobozi bw’iyo kipe bahisemo kutazatira abakinnyi n’ubwo amategeko y’irushanwa atabibuza.

Iyi kipe imaze ibyumweru bibiri mu myitozo
Iyi kipe imaze ibyumweru bibiri mu myitozo

Muri aya marushanwa ateganijwe mu kwezi gutaha guhera tariki ya 1 kugera ku ya 7 Ukwakira 2017, Umutoza Mushumba yadutangarije ko nta gahunda yo gutira abakinnyi mu yandi makipe

Yagize ati “Ntabwo twebwe tuzatira abakinnyi n’ubwo amategeko atabibuza ahubwo twahisemo ko abakinnyi dufite bahabwa umwanya wo gushaka ubunararibonye, ikipe ihagaze neza rwose nkurikije imyitozo tumaze ibyumweru bibiri dukora”

IPRC y'Amajyepfo ubwo yegukanaga iki gikombe cya Play off
IPRC y’Amajyepfo ubwo yegukanaga iki gikombe cya Play off

Umuyobozi w’iki kigo Dr Twabagira Bernabé nawe yabwiye Kigali today ko gutira abakinnyi atari umuco mwiza kuko bica intege abakinnyi bari basanzwe iyo batagiriwe icyizere ku mahirwe nk’aya.

Bahisemo gukoresha abakinnyi babo gusa
Bahisemo gukoresha abakinnyi babo gusa

Bamwe mu bakinnyi iyo kipe izaba igenderaho mu mikino y’Akarere ka gatanu ni Rukundo Fabrice, Niyonsaba Bienvenu, Ikishatse Herve, Bushiru Yesman bita Gullain, n’abandi baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu mwaka ushize ari bo Kiza Arnaud, Medard, Kabayiza Jean Baptsite na Hamubugisha Emmanuel .

Ayo marushanwa azabera ahitwa Lugogo i Kampala,u Rwanda ruzaba ruhagarariwe na IPRC y’Amajyepfo yatwaye igikombe cya Play off na Patriots yatwaye igikombe cya shampiyona cya 2016 ni bo bazasohokera igihugu mu bagabo, mu gihe mu bagore APR ari yo izasohokera igihugu.

Incamake y’Ibigwi by’ ikipe ya IPRC y’Amajyepfo.

Ikipe ya IPRC y’Amajyepfo ya Basket ball yashinzwe mu 2014 ari na bwo yatangiye kugaragara mu cyiciro cya mbere cya Basketball, aho imaze kwegukana ibikombe 3 ari byo igikombe cy’imikino itegura shampiyona kizwi nka Preseason cya 2015, igikombe cya Play off n’igikombe gihuza amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda.

Iyo kipe yasoje shampiyona ishize iri ku mwanya wa gatanu, uretse ikipe y’abagabo iryo shuri rifite n’ikipe y’abagore isanzwe ihagaze neza aho yegukanye igikombe cya Preseason cy’umwaka ushize, inabasha kurangiza ku myanya ya kabiri uyu mwaka muri shampiyona no mu mikino ya Play off inyuma ya APR .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iZADUSEBYA KUKO IRI HASI CYANE.............

Emile yanditse ku itariki ya: 18-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka