IPRC-Kigali BBC niyo yegukanye igikombe cy’Intwari
Ikipe y’umukino wa Basketball, IPRC-Kigali BBC niyo yatwaye igikombe cy’Intwari (Basket Heroes Tournament 2017) nyuma yo gutsinda Espoir BBC.
Yagitwaye ubwo hasozwaga irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, kuri iki cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2017.
Umukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, aho IPRC-Kigali BBC yahuye na Espoir BBC maze umukino urangira IPRC-Kigali itsinze Espoir ku manota 76 kuri 65.
Buhake Albert, utoza IPRC-Kigali avuga ko gutwara igikombe byatewe nuko yabwiye abakinnyi be kwikuramo ko Espoire yabatsinze mu mikino y’amajonjora.
Agira ati “Icyadufashije ni uko mbere y’umukino nabwiye abakinnyi banjye kudatinya Espoir yari yadutsinze kandi nabonye byadufashije kuko twagendaga ducunganwa buhoro buhoro tukabarusha mu minota ya nyuma.”
Mwiseneza Maxime, umutoza wa Espoir avuga ko gutsindwa umukino wa nyuma byatewe n’abasifuzi. Aho avuga ko bakunze gusifura amakosa ku ikipe ye, amakosa avuga ko atari ngombwa.
Irushanwa igikombe cy’Intwari, ryari ryatangiye tariki ya 27 Mutarama 2017. Rikaba ryari ryitabiriwe n’amakipe umunai mu bagabo n’atatu mu bagore.
Igikombe cyo mu mwaka wa 2016 cyari cyatwawe na Patriots mu bagabo naho mu bagore cyari cyatwawe na Ubumwe ari nayo yongeye kukisubiza muri 2017.
Amakipe yari yitabiriye irushanwa:
Mu bagabo
1. PATRIOTS BBC
2. CSK BBC
3. APR BBC
4. ESPOIR BBC
5. IPRC Kigali BBC
6. UGB
7. IPRC-South BBC
8. REG BBC
Mu bagore
1. UBUMWE BBC
2. THE HOOPS RW G.T
3.APR BBC
Andi mafoto
Amafoto: Batamuriza Natasha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|