Ikipe y’igihugu ya Basketball yerekeje muri Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Basketball muri ki gitondo yerekeje Lagos muri Nigeria, aho igomba gukina imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2019

U Rwanda rwerekeje muri Nigeria aho bagomba gukina imikino itatu yo mu itsinda B, aho iri kumwe na Uganda, Mali ndetse na Nigeria, imikino izakinwa kuva tariki 29/06 kugera tariki ya 01/07/2018.

Ikipe y'igihugu izaba ifite umutoza mushya muri iyi mikino
Ikipe y’igihugu izaba ifite umutoza mushya muri iyi mikino

Urutonde rw’abakinnyi 12 berekeje Lagos/Nigeria

1.MUGABE ARISTIDE
2. SAGAMBA Sedar
3. HAGUMINTWARI Steven
4. NDIZEYE NDAYISABA Dieu Donne
5. NKURUNZIZA Chris Walter
6. NDAHIRO Kevin
7. MANZI Dan
8. KAMI Kabange
9. KAJE Elie
10. SHYAKA Olivier
11. GASANA WILSON KENNETH HERBERT
12. DARRIUS GARRETT

Abatoza b’ikipe

Umutoza mukuru: Vladimir Bosnjak
Umutoza wa mbere wungirije: MWISENEZA Marius Maxime
Umutoza wa kabiri wungirije: NKUSI Aimé Karim
Fitness Trainer: MWAMBALI Serge
Physiotherapist: UWIMANA Martin

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Mozambique
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakinnye imikino ibiri ya gicuti na Mozambique

Iyi kipe y’igihugu yerekeje muri Nigeria imaze gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Mozambique, aho umukino wa mbere u Rwanda rwatsinze Mozambique amanota 93-88, naho umukino wa kabiri Mozambique itsinda u Rwanda amanota 81-68.

Ikipe y'igihugu ya Mozambique yafashije u Rwanda kwitegura iyi mikino
Ikipe y’igihugu ya Mozambique yafashije u Rwanda kwitegura iyi mikino
U Rwanda rwatsinze umukino umwe muri ibiri bakinnye na Mozambique
U Rwanda rwatsinze umukino umwe muri ibiri bakinnye na Mozambique

Kubona itike y’igikombe cy’isi bizagenda gute?

Kugeza ubu amakipe yose ari guhatanira aho kugeza ubu amakipe yo muri Afurika 16 agabanyije mu matsinda ane, eshatu za mbere muri buri tsinda zizabona itike yo kujya mu ijomjora rya nyuma.

Ayo makipe 12 azashyirwa mu matsinda abiri aho buri tsinda rizaba ririmo amakipe 6, ebyiri za mbere kongeraho indi imwe ya gatatu mu itsinda yitwaye neza, nizo zizahagararira u Rwanda mu gikombe cy’isi kizabera mu Bushinwa tariki 31/8- 15/09/2019.

Uko amakipe akurikirana mu itsinda nyuma y’imikino itatu

1 Nigeria: Amanota 6
2 Uganda: Amanota 4
3 Mali: Amanota 4
4 Rwanda: Amanota 4

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka