Hamza Ruhezamihigo yasinye umwaka muri Patriots.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball, Hamza Ruhezamihigo w’imyaka 32 yasinye mu ikipe ya Patriots.

Ruhezamihigo wari uherutse mu mikino ya Afro Basket n’ikipe y’igihugu muri Tuniziya yerekeje mu ikipe ya patriots azakinira mu gihe cy’umwaka umwe, uyu mukinnyi ndetse yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi iyo kipe izifashisha mu mikino ya zone 5 izabera muri Uganda.

Hamza Ruhezamihigo ukinira ikipe y'igihugu yerekeje muri Patriots
Hamza Ruhezamihigo ukinira ikipe y’igihugu yerekeje muri Patriots

Muri iyo mikino izatangira ku itariki ya 01 Ukwakira kugeza ku itariki 07 Ukwakira 2017, Ruhezamihigo azaba ari umwe mu nkingi za Mwamba umutoza Henry Muinuka azaba yifashisha.

Umukinnyi Ruhezamihigo uretse gukinira ikipe y’igihugu yaherukaga no gushyirwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mwaka wa 2014 aho yakoraga nk’ushinzwe tekiniki.

Ruhezamihigo ni umwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina Basketball bashoboye gukina hanze kuko azwi mu makipe yo muri Canada nka Concordia na Riviere des Prairies Jaguars

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka