Basketball: Nta makipe y’ingwizamurongo akenewe muri shampiyona

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe bw’umukino w’intoki wa Basketball (FERWABA) buratangaza ko butifuza amakipe adaharanira guhangana n’andi mu marushanwa.

Umunyamabanga wa FERWABA Mutabazi Richard avuga ko amakipe atanga amanota muri shampiyona adakenewe
Umunyamabanga wa FERWABA Mutabazi Richard avuga ko amakipe atanga amanota muri shampiyona adakenewe

Ubuyobozi bubitangaje nyuma y’uko muri shampiyona y’umwaka wa 2017-2018 amakipe abiri Cercle Sportif de Kigali (CSK BBC) ndetse na 30 PLUS zitari mu ziri gukina shampiyona.

Umunyamabanga wa FERWABA, Richard Mutabazi yabwiye Kigali Today ko kuba ayo makipe yarasezeye byatewe n’uko yitwaraga nabi.

Akomeza ahamya ko amakipe yo gutanga amanota atariyo bakeneye ahubwo bakeneye amakipe akomeye.

Agira ati “Twebwe nk’uko buri mwaka tubitegura, tubwira amakipe kwiyandikisha. Uyu mwaka CSK na 30 Plus ntiziyandikishije.”

Akomeza agira ati “Gutakaza amakipe ni ikibazo ariko ntibibuza shampiyona kuba ari nabyo byiza, hagasigara amakipe akomeye aho kugira ngo habemo amakipe yo gutanga amanota gusa.”

Mutabazi yunzemo agira ati “Igifasha ni uko amakipe akina yose akomeye ntihabeho nko gusanga nka REG BBC itsinze CSK BBC nka 160 kuri 20 ibyo nta mumaro.”

30 Plus nayo yasezeye muri shampiyona
30 Plus nayo yasezeye muri shampiyona

Amakipe yaseze ahamya ko yahuye n’ikibazo cy’amikoro make akaba ari nayo mpamvu ngo babaye bavuye muri shampiyona; nk’uko umunyabanga uhoraho wa CSK BBC, Mugabo yabitangaje.

Agira ati “Uyu mwaka twabaye duhagaritse kubera amikoro make. Mbere abayobozi ba Cercle Sportif de Kigali nibo badufashaga ariko umwaka ushize ntibadufashije. Ugasanga nta bakinnyi beza dufite bakadutsinda amanota menshi dusanga nta kamaro.”

Akomeza agira ati “Cyokora ubu twiyemeje gushaka abaterankunga ku buryo mu mwaka utaha tuzagaruka dukomeye dufite abakinnyi beza bashobora gutuma twitwara neza muri shampiyona n’andi marushanwa.”

Nyuma yo gusezera kw’ayo makipe ubu shampiyona iri gukinwa n’amakipe umunani ariyo Patriots BBC, REG BBC,I PRC/Kigali, IPRC/South, UGB BBC, APR BBC, Espoir BBC na Rusizi BBC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muyobozi aganira nabi rwose. Azasubire kwiga imvugo ya kiyobozi kuko arivuguruza mubyo avuga abeshyera Federation ahagarariye ndetse anabeshyera amakipe. Haraho avuga ngo amakipe yasezeye kubera kwitwara nabi, sibyo rwose kuko amakipe yivugira ko kutiyandikisha yabitewe nubushobozi buke. Ikindi ibyo avuga ngo bakeneye amakipe akomeye ntanarimwe amakipe azakomera kimwe, kuko ariya makipe abiri niyo yonyine yari afite abana bato babanyarwanda barimo bazamura impano zabo mumukino wa basketball aho batayashyigikiye ngo bayatere inkunga ahubwo arayatuka ngo ningwizamurongo nonese nigute abana bato bazazamura impano yabo badakinnye muri Championnat? Byakagombye gushimisha Ferwaba kubona abana bitanga ntabwoba batanahembwa bakemera gukina nabamwe babigize umwuga banabihemberwa. Muyobozi wumvako amakipe yose azakomera nka Reg na Patriots? Erega nabo babanje aho abo wita ingwizamurongo batangiriye. Nkinama rero muzashyireho na division yabo wita ingwizamurongo hanyuma nabo bazaze muri championnat yawe barakomeye batakitwa ingwizamurongo. Esubundi murizi umunani zirimo gukina championnat uyumunsi izizatsindwa byinshi nazo niko uzazita? Amaherezo yaba ayahe? Ferwaba nifatanye nabandi mukuzamura impano zabana babanyarwanda bareke kubaca intege. Murakoze.

Enzo yanditse ku itariki ya: 10-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka