Amakipe 11 agiye guhatanira Igikombe cy’intwari muri Basketball
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda ryatangaje ko amakipe 11 yo mu Rwanda ari yo yamaze kwemera kuzitabira irushanwa ry’intwari
Ni irushanwa biteganyijwe ko rizatangira kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Mutarama 2017, rigasozwa taliki ya 03 Gashyantare 2017, irushanwa rizwi ku izina rya Heroes Tournament.
Amakipe atatu y’abagore ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa, mu gihe mu bagabo amakipe 8 ari yo yamaze kwiyandikisha, nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA).
Amakipe yamaze kwemera kwitabira:
Mu bagore:
1. UBUMWE BBC
2. THE HOOPS RW G.T
3.APR BBC
Mu bagabo:
1. PATRIOTS BBC
2. CSK BBC
3. APR BBC
4. ESPOIR BBC
5. IPRC Kigali BBC
6. UGB
7. IPRC-South BBC
8. REG BBC
Uko amatsinda ateye
Gahunda yose y’uko imikino izagenda
Iri rushanwa ubwo riheruka kuba umwaka ushize, mu bagabo ryari ryegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC yanakinaga umwaka wayo wa mbere mu Rwanda, mu gihe UBUMWE BBC mu bagore nayo yari yegukannye iri rushanwa.
Ushaka kureba AMAFOTO menshi yaranze irushanwa ry’umwaka ushize wa 2016 wakanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|