Angola yatwaye igikombe, U Rwanda ruba urwa Gatanu

Mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 18 muri Basketball, ANgola yatsinze Egypt yegukana igikombe, u Rwanda rurangiza ku mwanya wa gatanu

Mu mikino yari imaze ibera mu Rwanda, igihugu cya Angola cyatsinze Egypt yari ifite iki gikombe ku manota 86-82, nyuma yo kurangiza iminota isanzwe y’umukino amakipe yombi anganya amanota 77-77, hiyambazwa iminota 5 y’inyongera ari ho Angola yaje guhita itsinda Egypt.

Angola yegukanye igikombe igishyikirizwa na Perezida Kagame w'u Rwanda
Angola yegukanye igikombe igishyikirizwa na Perezida Kagame w’u Rwanda
U Rwanda rwatsinze DR Congo rwegukana umwanya wa gatanu
U Rwanda rwatsinze DR Congo rwegukana umwanya wa gatanu
Congo ntiyorohewe n'abasore b'u Rwanda
Congo ntiyorohewe n’abasore b’u Rwanda
Angola yagaragaje ubuhanga muri iri rushanwa, aha ni ku mukino wa nyuma
Angola yagaragaje ubuhanga muri iri rushanwa, aha ni ku mukino wa nyuma
Angola na Egypt mu mukino wa nyuma
Angola na Egypt mu mukino wa nyuma

Mu mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade Amahoro, Angola ni yo yatangiye irusha ikipe ya Egypt, aho mu gace ka mbere yatsinze ku manota A 25-16 , nyuma gace ka kabiri kaza kurangira Egypt yazamutse n’ubwo Angola yakarangije ku manota 41-40. mu gihe iminota isanzwe y’umukino yarangiye ari 77-77

Angola yagaragaje ubuhanga muri iri rushanwa, aha ni ku mukino wa nyuma
Angola yagaragaje ubuhanga muri iri rushanwa, aha ni ku mukino wa nyuma
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques, umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques, umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa
Ikipe y'irushanwa:Uhereye ibumoso, Bruno Fernandes(Angola), Silvio Sousa (Angola),Mohamed Adam Rassil(Tunisia),Tarek Mahmoud Raafat(Egypt) na Sano Gasana(Rwanda)
Ikipe y’irushanwa:Uhereye ibumoso, Bruno Fernandes(Angola), Silvio Sousa (Angola),Mohamed Adam Rassil(Tunisia),Tarek Mahmoud Raafat(Egypt) na Sano Gasana(Rwanda)

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5, ikipe y’u Rwanda yaje kwihererana Republika iharanira Demokarasi ya Congo, iyitsinda ku manota 77-73, u Rwanda rufata umwanya wa gatanu naho Congo iba iya 6 mu makipe 11.

Uko amakipe yakurikiranye

1 Angola
2 Egypt
3 Mali
4 Tunisia
5 Rwanda
6 Dem.Rep. of Congo
7 Algeria
8 Cote d’Ivoire
9 Uganda
10 Gabon
11 Benin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka