Abagore baracyari bake mu mirimo y’ikoranabuhanga mu Rwanda

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko abagore bakiri bake mu mirimo y’ikoranabuhanga ariko ko harimo gushyirwa imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura ubushobozi bwabo.

Ibi byagarutsweho tariki 28 Werurwe 2024, mu biganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagiranye n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu rwego rw’igihugu rigamije kugabanya ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu ikoranabuhanga (Generation Equality Forum).

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo umubare w'abagore n'abakobwa bari mu ikoranabuhanga wiyongere
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko hari ibirimo gukorwa kugira ngo umubare w’abagore n’abakobwa bari mu ikoranabuhanga wiyongere

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, avuga ko hari ibyakozwe ndetse n’ibirimo gukorwa kugira ngo umubare w’abagore bajya mu ikoranabuhanga mu ngeri zitandukanye wiyongere.

Yagize ati: “U Rwanda rugeze heza ariko haracyari urugendo. Mu byo u Rwanda rwiyemeje, ni ukongera umubare w’abakobwa biga siyansi na tekinoloji, kureba abakoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi, abakoresha ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari ndetse no kureba ubumenyi muri rusange. Kurikoresha ni kimwe ariko noneho ubumenyi bafite mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga bungana iki, ku buryo harimo no kwigisha no guhugura abagore n’abakobwa no kubagezaho ibikoresho by’ikoranabuhanga.”

Minisitiri Dr. Valentine avuga ko kugeza ku bakobwa n’abagore ibikoresho bibafasha mu ikoranabuhanga, bijyana no kubahugura.

Agira ati: “Mu byo tumaze kubona harimo no kubaha telefone zigendanwa ariko zikoresha ikoranabuhanga, na zo burya baba bakwiye kuzihugurwaho bakazimenya.”

Dr. Valentine asaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo abana b’abakobwa bige ikoranabuhanga kandi babone ibikoresho.

Umwe mu bitabiriye iri huriro, akaba ari Umuyobozi wungirije mu kigo gishinzwe Ikoranabuhanga, Isakazabumenyi na Inovasiyo mu Rwanda (RISA), Josephine Nyiranzeyimana, avuga ko hakiri icyuho kigaragara ariko ko amahirwe ahabwa bose atuma abakobwa biyongera muri siyansi na tekinoloji.

Ati: “U Rwanda ni Igihugu cyahaye amahirwe abakobwa n’abahungu. Byatumye tubona abakobwa babasha kwiga amasomo ya siyansi na tekinoloji, ari na byo bituma umubare uzamuka w’abakobwa bari muri siyansi n’ikoranabuhanga.”

Avuga ko abakobwa bashoboye ndetse bigaragazwa n’abafite inshingano mu nzego zifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Uyu munsi niba nshobora kubona Minisitiri w’Ikoranabuhanga w’umugore, bimpa icyizere ko umwana muri primary (amashuri abanza), ashobora gutekereza ko ayo mahirwe na we ayafite kandi yayageraho.”

Mu mwaka wa 2023/2024 abanyeshuri 40 muri 90 bahawe buruse yo kujya kwiga ibijyanye n’ubucuruzi (business) mu ishuri rya Alibaba ni abagore.

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023) igaragaza ko abahungu bigaga ibijyanye n’ikoranabuhanga mu mashuri makuru na za kaminuza mu mwaka 2020/2021 bari 1551 mu gihe abakobwa bari 1,000.

Abafatanyabikorwa batandukanye bahuye baganira ku kuzamura ikoranabuhanga mu bagore
Abafatanyabikorwa batandukanye bahuye baganira ku kuzamura ikoranabuhanga mu bagore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka