Huye: Abafite ababo babonetse i Ngoma baruhuwe no kubashyingura mu Cyubahiro

Abarokotse Jenoside babashije kumenya imibiri y’ababo yabonetse mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bavuga ko n’ubwo bababajwe no kuba barashinyaguriwe bakubakirwa hejuru abandi bagahingirwa hejuru, kuba barabashije kubashyingura tariki 30 Mata 2024 byatumye baruhuka ku mutima.

Abo ni imiryango 54 yabashije kumenya ababo mu mibiri 2060 yabonetse ahitwa kwa Hishamunda ho mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, n’indi 13 yabonetse ahandi mu Murenge wa Ngoma.

Anastase Gahongayire ukomoka i Nyaruguru, yabashije kumenya ko murumuna we Emmanuel Ruzagiriza ari ho yaguye, akaba na we yaramushyinguye mu cyubahiro, bikamuruhura mu mutima. Nyamara Jenoside ikirangira ngo yari yahamushakiye, yimwa amakuru.

Agira ati “Batemagurwa ntabwo nari mpari, nari naratabaye. Ariko aho mpagereye naje gushakira amakuru hariya babakuye, barayanyima, ndagenda ndatuza, ndiyakira. Mu cyifuzo kitari icyanjye njyenyine ni uko n’abasigaye umutima wakomeza ubakombanga, kuko hari n’abandi bataraboneka, bakabatwereka, kugeza ubwo bose tubasubiza agaciro ka muntu.”

Umubyeyi umwe wakunze kugenda ahashakishwaga imibiri kwa Hishamunda, akabonamo ipantaro yakekaga ko ari iy’umwisengeneza we Kayitani bakundaga kwita Maguja, hanyuma akaza kubihamirizwa na mushiki w’uriya Kayitani ni umwe na we ngo yishimiye kubasha gushyingura uwe, n’ubwo yababajwe no kuba hamwe n’abandi babonetse muri kariya gace barashinyaguriwe.

Yagize ati “Biranshimishije ariko ndanababaye cyane. Ntekereza ukuntu mu nzira twanyuragamo havuye abantu benshi. Ndicara nkavuga nti burya twirirwaga tubanyura hejuru, abandi babaryamye hejuru barabubakiyeho! Ababikoze barabeshya bazakorwa n’isoni, amarira yabo ntazabagwa amahoro. Imana izagenda ibikora, n’abandi bazaboneka.”

Mushiki wa Kayitani, afashe mu mutima na we ati “Abacu baragiye, ariko kuba menye aho ari biramfashije. Abandi twarabashyinguye ariko we ntitwari tuzi aho ari. Ubwo tumuherekeje ubu turuhutse imitima.”

Ku rundi ruhande ariko, nyirasenge wa Kayitani ababazwa no kuba hari musaza we na n’ubu atigeze amenya aho yashyizwe ngo ahamukure amushyingure mu cyubahiro, cyane ko n’abamwishe banze kuhamubwira.

Yanababajwe cyane n’amagambo yabwiwe n’uwahamwe n’icyaha cyo kumwica, asabye inteko ya Gacaca kumumubariza aho yamujugunye.

Agira ati “Yahagaze yemye aravuga ngo si 30 bankatiye? Kubikubwira ntibyatuma hari iyo bakuraho cyangwa bongeraho. Uzagende urebe aho bahambye Abatutsi hose uzamubona, n’abo bakuye mu ishyamba wasanga arimo.”

Akomeza agira ati “Yanze kumpa amakuru gutyo, bukeye umwana we wari ku ishuri abwira umwana wanjye biganaga ati Budiyasi nzi ahantu bamushyize. Bamwishe iminsi itatu batamuhwanya: bakata izuru, bakata intoki, bakata amatwi, ...”

Ahakuwe imibiri y’abishwe mu gihe cya Jenoside kwa Hishamunda, ubu hatewe indabo n’ibyatsi bya pasiparumu. Abafite ababo bahakuwe banifuza ko na ruguru yaho gatoya, hahoze bariyeri yiciweho Abatutsi benshi, hashyirwa ikimenyetso.

Anastase Gahongayire yagize ati “Hashyirwa monima (monument), banadukundira amazina y’abacu akajyaho. Mba i Kigali ariko iwacu ni i Nyaruguru. Najya njyayo, nkahaca. Nk’ubu abana hari ibibazo bambaza nkabura icyo mbabwira, nkarya indimi, bikaba ngombwa kubabeshya kandi ntakababeshye. Ariko najya mbazana, nkababwira nanabereka, bikanyorohera.”

Ubwo iriya mibiri yabonetse i Ngoma yashyingurwaga, Visi perezidante wa Ibuka, Christine Kagoyire, na we yifuje ko aho yakuwe kwa Hishamunda hazashyirwa Ubusitani bwo kwibukiraho (Jardin de mémoire).

Yagize ati “Kuko iki ni ikintu gikomeye cy’amateka akomeye, ajyanye n’ubugome bukomeye bwo guhisha ibimenyetso nk’ibi babyubakiraho, babiteraho insina, babizimanganya. Ntabwo byapfa kugenda ubusa.”

Ibi kandi ngo bijyanye na gahunda Ibuka yatangiye yo gushaka ahantu hose hakorewe Jenoside haba mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa nyiri izina, hagashyirwa ibimenyetso bizaranga amateka yabereye aho hantu, kugira ngo bitazibagirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo bamukatiye30 ntiyamubwira aho yamutaye ahubwo iyo bamukatira 100 kandi ubwo agiye gutaha hanyuma reta imubwire ngo nibiyunge nuwamwiciye ariko njye narumiwe pe uwo umutima we wabaye ibuye nayo magambo yagakwiye kuyahanirwa

Solange yanditse ku itariki ya: 2-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka