Ikipe ya REG BBC ifite urubanza rukomeye ruyitegereje, aho igomba kwerekeza i Dakar muri Senegal mu gushaka itike y’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL), iteganyijwe kubera mu Rwanda hagati y’itariki ya 21 n’iya 28 Gicurasi 2022.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir yo muri Tunisia yakinnye umukino wa nyuma w’ irushanwa nyafurika rihuza amakipe akomeye yo ku mugabane wa Afurika rizwi nka BAL (Basketball Africa League).
Ku wa Gatanu nibwo hasozwaga irushanwa ribanziriza shampiyona muri Basketball (Ferwaba Preseason Tournament), irushanwa ryegukanywe mu bagore n’ikipe ya REG naho mu bagabo ryegukanwa na APR, yaherukaga ikitwa igikombe mu 2011 itwara shampiyona.
Nyuma y’Imyaka ibiri (2) APR BBC idakina imikino ya nyuma (Final) iyo ari yo yose, yongeye kugera ku mukino wa nyuma aho igiye gucakirana na Patriots BBC, kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Gashyantare 2022, mu irushanwa ribanziriza Shampiyona (Preseason).
Amakipe y’umukino wa Basketbal ya ESPOIR BBC, UR HUYE, IPRC MUSANZE na UR CMHS (University of Rwanda - College of Medicine & Health Sciences) zari zaramanuwe mu cyiciro cya kabiri ntizikimanutse nk’uko byari byaratangajwe.
Federasiyo y’umukino wa basketball mu Rwanda (FERWABA), yibukije amakipe azitabira irushanwa ribanziriza shampiyona (Pre-season tournament) ko agomba kuba yatanze urutonde rw’abakinnyi azakoresha bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Mutarama 2022.
Ubuyobozi bwa Federasiyo y’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), ku wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, bwamenyesheje abanyamuryango n’amakipe muri rusange ko bashingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Banki ya Kigali (BK) na FERWABA yari amaze imyaka itatu, bakaba babamenyesha ko ayo masezerano yageze ku musozo.
Binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Federasiyo ya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ryemeje ko umunya Senegal, Dr Cheikh Sarr, wari usanzwe ari umutoza w’amakipe y’igihugu ya basketball ko yamaze kongera amasezererano y’imyaka ibiri.
Mu mpera z’icyumweru gishize hasojwe amarushanwa yari amaze igihe ahuza ibigo bya Leta n’ibyigenga mu mikino itandukanye, akaba yari yateguwe n’ishyirahamwe nyarwanda rishinzwe guteza imbere siporo mu bakozi (ARPST), iryo shyirahamwe rikaba rishimwa na Minisiteri ya Siporo kubera guteza imbere imikino.
Nyuma y’igihe gito ihinduriwe izina ikava ku izina rya UBUMWE WBBC ikitwa REG WBBC ndetse igahita yegukana n’igikombe cya Shampiyona, REG WBBC ikomeje kwiyubaka yongera imbaraga mu ikipe yabo.
Abanyamuryango ba Federasiyo ya Basketball mu Rwanda, mu mpera z’icyumweru gishize bateraniye mu nteko rusange isanzwe y’uyu mwaka, baganira kuri gahunda zitandukanye z’iri shyirahamwe ndetse banatangaza amakipe yamaze kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021 muri Kigali Arena haberaye umukino usoza umwaka w’imikino muri Basketball yo mu Rwanda. Ni umukino wahuje abakinnyi b’ibihangange muri Basketball yo mu Rwanda (All-Star Game).
Ku munsi w’ejo taliki ya 20 Ugushyingo 2021, muri Kigali Arena hateganyijwe umukino w’ibihanganjye muri Basketball yo mu Rwanda (All Star Game), gusa amatike yo kuwitabira amaze iminsi 3 yarashize.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ikipe ya Basketball y’abagore, REG WBBC, irerekeza muri Tanzania mu irushanwa ry’akarere ka gatanu, igahamya ko itagiye mu butembere aho kuzana igikombe.
Ikipe ya REG BBC yaraye itsinze Patriots umukino wa kabiri wa Kamarampaka wikurikiranya, ihita inegukana igikombe cya shampiyona ya 2020-2021, “BKNL Playoffs” yaherukaga muri 2017.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 29 Ukwakira 2021, muri Kigali Arena hatangiye imikino ya kamarampaka (playoffs), aho amakipe yombi ya REG mu bagabo no mu bagore yitwaye neza.
kipe ya REG BBC nyuma yo kwihuza n’Ubumwe Basketball Club yiyemeje kuba ikipe ihatanira ibikombe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yegukanye igikombe cya AfroBasket 2021 cyari kimaze ibyumweru bibiri kibera mu Rwanda.
Uganda yasezerewe na Cap-Vert, uyu ukaba ari umukino Perezida Kagame yakurikiranye. Ni umukino wasozaga indi yose ya ¼, umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye.
Mu mikino ya nyuma yo guhatanira itike ya ¼ cya AfroBasket, ikipe ya Uganda ndetse na Sudani y’Amajyepfo
U Rwanda rutsinzwe na Guinea mu mukino wo guhatanira itike yo kwerekeza muri 1/4 cya AfroBasket ruhita runasezererwa
Mu mukino wabimburiye indi yo kuri iki Cyumweru, ikipe ya Mali nyuma yo gutsindwa na Kenya ihise isezererwa mu mikino ya AfroBasket 2021
Mu mukino wa nyuma w’amatsinda, u Rwanda rutsinzwe na Cap-Vert ntirwabasha guhita rubona itike ya ¼ cy’irangiza aho rusabwa gutsinda Guinea ngo rubone itike
Ikipe y’igihugu ya Senegal yihereranye Sudani y’Amajyepfo iyitsinda amanota 104 kuri 75, iba ikipe ya mbere yujuje amanota 100 muri iyi mikino ya AfroBasket
Mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A u Rwanda rutsinze ikipe y’igihugu ya Angola rwongera amahirwe yo kubona itike ya ¼ bwa mbere mu mikino ya AfroBasket
Umukino wo mu itsinda D wagombaga guhuza ikipe ya Cameroun ndetse na Sudani y’Amajyepfo guhera i Saa Cyenda z’amanywa, wamaze gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19
Mu mikino y’umunsi wa mbere wa AfroBasket 2021, u Rwanda rutsinze Republika iharanira Demokarasi ya Congo amanota82 kuri 68 , mu mukino Perezida Kagame yitabiriye
Kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda haratangira ku mugaragaro irushanwa rya AfroBasket rizahuza ibihugu 16 byo ku mugabane wa Afurika, irushanwa u Rwanda narwo ruzitabira
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Dr Cheikh Sarr yatangaje urutonde rwa nyuma rw’abakinnyi 12 azifashisha mu mikino ya AfroBasket, batarimo usanzwe ari kapiteni wayo Mugabe Aristide
Ikipe y’igihugu ya Tunisia yabaye igihugu cya gatanu kigeze mu Rwanda, mu guhatanira igikombe cya AfroBasket 2021 igiye kubera mu Rwanda