Impera z’iki cyumweru zihishiye iki abakunzi b’imikino mu Rwanda?

Guhera kuri uyu wa Gatanu mu mikino itandukanye hategerejwe amarushanwa azakomeza ndetse n’azakinwa akarangira haba mu mupira w’amaguru,Basketball,Volleyball n’indi mikino.

Umupira w’amaguru wihariwe na Shampiyona y’icyiciro cya mbere

Mu mupira w’amaguru muri izi mpera z’icyumweru hategerejwe imikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023.

Imwe mu mikino yitezwe hari umukino uzahuza Kiyovu Sports na APR FC uzabera mu karere ka Muhanga,uyu mukino uzahuza aya makipe mu gihe yombi anganya amanota 31 ariko Kiyovu Sports ikaba ku mwanya wa kabiri mu gihe APR FC ari iya gatatu.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2
Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2

Mukura VS ku wa Gatandatu kandi kuri stade mpuzamahanga ya Huye izakira ikipe ya Rayon Sports. Rayon Sports izajya gukina i Huye nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 4-1 mu gihe Mukura MS yo iheruka gutsindwa na APR FC igitego 1-0 ku munsi wa 16.

AS Kigali iyoboye shampiyona n’amanota 33 izakirwa na Rwamagana City iri kurwana no kuba itamanuka mu cyiciro cya kabiri aho ifite amanota 13 ku mwanya wa 14.

Gahunda yose y’imikino(Saa 15h00):

Ku wa Gatanu:

Police FC vs Espoir FC

Ku wa Gatandatu:

Mukura VS Rayon Sports(Stade Huye)

Kiyovu Sports vs APR FC(Stade Muhanga)

Rwamagana City vs AS Kigali(Sitade ya Ngoma)

Musanze FC vs Rutsiro FC(Sitade Ubworoherane)

Sunrise FC vs Gasogi United FC(Sitade ya Nyagatare)

Ku Cyumweru:

Bugesera vs Gorilla FC(Sitade ya Bugesera )

Etincelles FC vs Marine FC(Sitade Ubworoherane)

Basketball:

Muri izi mpere z’icyumweru harakomeza shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo ndetse n’icya kabiri hanatangire shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Ikipe ya Patriots BBC kugeza ubu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atanu mu mikino itatu imaze gukina kuri uyu wa gatanu irakina na Shoot 4 Stars saa tatu z’ijoro ku kibuga cya Kepler mu gihe REG BBC iri ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu mu mikino itatu izasura IPRC Huye kuri uyu wa gatandatu saa cyenda.

Ku cyumweru shampiyona y'abagore izakomeza
Ku cyumweru shampiyona y’abagore izakomeza
Imikino y'icyiciro cya kabiri muri Basketball iteganyijwe ku cyumweru
Imikino y’icyiciro cya kabiri muri Basketball iteganyijwe ku cyumweru

Volleyball:

Mu mpera ziki cyumweru hategerejwe irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’itwari z’u Rwanda 2023,iyi mikino izitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro (Abagabo n’abagore) imikinp yose izakinirwa ku Kimisagara kuwa gatandatu no kucyumweru.

Amagare:

Mu rwego kandi kwizihiza Umunsi w’w’Intwari z’u Rwanda uzaba tariki ya 1 Gashyantare 2023 ku bufatanye na Urwego rushinzwe Intwari z’Intwari z’Igihugu, Imidari n’ Impeta by’ishimwe byateguye isiganwa ry’amagare riteganyijwe ku cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2023.

Iri siganwa rifite intera y’i 11,6 Km byumwihariko rizanyura mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali gusa.

Sitball

Mu mpera ziki cyumweru kuwa gatandatu no ku cyumweru hategerejwe imikino ya ½ ya shampiyona ya Sitball izakinirwa mu Akarere ka Bugesera. Muri iyi mikino hazakinwa ibyiciro bibiri abagabo n’abagore aho amakipe icumi muri buri cyiciro ariyo azaba ari guhatana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka