Amb. Munyabagisha Valens ngo yiteguye kugarura isura ya Siporo mu Rwanda

Amb. Munyabagisha wiyamamariza kuyobora Komite Olempike aratangaza ko yiteguye kuzamura urwego rwa Siporo rukamera nk’izindi nzego nyinshi zazamutse mu Rwanda

Mu gihe mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Komite Olempike kuri uyu wa Gatandatu taliki 11 Werurwe 2017, Amb. Munyabagisha Valens yagiranye ikiganiro na Kigali Today, ayitangariza ko yizeye kumenyekanisha iri shyirahamwe, ndetse akanamura Siporo bigaragara ko idatera imbere ugereranije n’izindi nzego mu Rwanda.

Yagize ati " Izindi nzego zose mu Rwanda usanga zarateye imbere usibye siporo, ni yo mpamvu kugira impinduramatwara muri sporo, tugakemura ibibazo bya za Federasiyo zidacunzwe neza"

Amb. Munyabagisha Valens yiteguye guhidura isura ya Siporo mu Rwanda
Amb. Munyabagisha Valens yiteguye guhidura isura ya Siporo mu Rwanda

" Ibi kubigeraho ni ugushyira ingufu mu gukorera hamwe, tugatoza abantu umuco wa siporo mu gihugu cyacu by’umwihariko umuco wo gutsinda, tukongera gushyira ingufu kuri siporo mu mashuri umwana agatangirana umuco wo gutsinda"

Intego ngo ni ugukorera hamwe kwa Federasiyo zose mu Rwanda
Intego ngo ni ugukorera hamwe kwa Federasiyo zose mu Rwanda

Yanasobanuye impamvu yatanzweho umukandida na Federasiyo ya Basketball

"Benshi munzi mu mupira w’amaguru cyane mu ikipe ya Rayon Sports, ariko nkiri umusore nakinaga Basketball, nakiniye cyane ikipe ya Kaminza nkuru y’u Rwanda, niyo mpamvu muri Ferwaba bantanzeho umukandida kuko nta muntu utanga kandidatire ku giti cye, ahubwo itangwa na federasiyo runaka"

Komite isanzweho irasimbuzwa kuri uyu wa Gatandatu
Komite isanzweho irasimbuzwa kuri uyu wa Gatandatu

Barashaka kugarura ishema ry’abahoze bakinira amakipe atandukanye

"Turashaka guha agaciro agaciro n’ubushobozi uwo ariwe wese wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda, biba bibabaje kumva ko umuntu yakinnye ariko ugasanga abayeho nabi, hari ababuzwa kwinjira muri Stade n’ahandi" Amb Munyabagisha Valens mu kiganiro na Kigali Today

Robert Bayigamba wari usanzwe ayobora Komite Olempike nyiyongeye kwiyamamaza
Robert Bayigamba wari usanzwe ayobora Komite Olempike nyiyongeye kwiyamamaza

Abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Komite Olempike

Perezida: Amb. Munyabagisha Valens
Visi-Perezida wa mbere: Ingabire Claire Deborah na Rwemarika Felicite
Visi-Perezida wa kabiri: Bizimana Festus na Manirarora Elie
Umunyamabanga mukuru: Bizimana Dominique na Rutagengwa Philibert
Umubitsi mukuru: Ingabire Alice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka