Amakipe yo mu Rwanda no mu mahanga yatangiye guhatana mu mikino yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu mpera z’iki cyumweru haraba hakinwa imikino yiganjemo iy’amaboko, aho mu mupira w’amaguru kugeza ubu hataratangazwa igihe iyi mikino izabera.
Muri uku kwezi kwa Gatandatu, ni ko kwezi amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda yemeje ko azajya akina imikino yo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abakunzi b’imikino itandukanye bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Volleyball
Mu mpera z’iki cyumweru tariki 09-10 Kamena 2018 hateganyijwe irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Amakipe 24 ni yo azitabira iri rushanwa . Muri aya harimo 14 mu bagabo ari yo APR VC, Gisagara VC, REG VC, KVC, IPRC East, UTB VC na Kirehe VC (Rwanda), Nemo Stars, KAVC na Sky (Uganda), Faru VC (Tanzania), Espoir VC (RDC), Kindo Odzoho VC (Congo Brazzaville) na Rembo VC (South Sudan).
Mu cyiciro cy’abagore hari amakipe 10 ari yo RRA VC, APR VC,Ruhango VC, IPRC Kigali na KVC (Rwanda), Nkumba University, KAVC na Espoir VC (Uganda), KCB (Kenya) na DGSP (Congo Brazzaville).
Iri rushanwa rizabera ku bibuga bitandukanye mu mujyi wa Kigali birimo Petit Stade Amahoro, NPC Stade Amahoro (Ibibuga biri inyuma ya Sitade nini), Kimisagara, Club Rafiki na Cercle Sportif mu Rugunga.
Ikipe izegukana igikombe mu byiciro byombi, abagabo n’abagore izahabwa miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda. Ikipe ya 2 izahabwe ibihumbi 600 naho iya 3 ihabwe ibihumbi 400.
APR VC mu bagabo n’abagore ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka riheruka muri 2017.
Amagare
Kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino w’amagare haraza kuba hakinwa isiganwa ryitabiriwe kwibuka rizwi ku izina rya Race to Remember, iri siganwa riraza kuba ryitabirwa n’abakinnyi bose bagize amakipe abarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda.
Abakobwa n’abakiri bato baraza guhagurukira imbere y’akarere ka Kamonyi basoreze i Nyanza ku ntera ya Kilometero 97.6, naho abakuru bahagurukire ku Gitikinyoni baoreze I Nyanza aho bazakora intera ya Kilometero 130.3.
Mu mwaka ushize wa 2017, Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction y’i Rubavu ni we wari wegukanye isiganwa ry’amagare rytiriwe "Kwibuka", ryavaga mu Ruhango ryerekeza i Karongi.
Cricket
Irushanwa ryo kwibuka mu mukino wa Cricket, ryitabiriwe n’ibihugu bitatu ari byo Uganda, Kenya ndetse n’u Rwanda, rikazabera ku kibuga mpuzamahanga cy’I Gahanga, rikaba ryaratangiye kuri uyu wa Kane, rikazasozwa ku cyumweru tariki 10/06/2018.
Gahunda y’imikino
Umunsi wa mbere: 07/06/2018, 9h30am-12h30pm: Rwanda vs. Uganda
1400-17h00 Kenya vs Uganda
Umunsi wa kabiri: 08/06/2018, 09h30-12h30: Rwanda vs Kenya
14h00-17h00 Rwanda vs Uganda
Umunsi wa gatatu: 09/06/2018: 09h30-12h30 Rwanda vs Kenya
14h00-17h00: Uganda vs Kenya
Umunsi wa kane: Imikino ya nyuma
Tennis
Muri uyu mukino, amarushanwa yatangiye kuri uyu wa Gatanu, aho hatangiye hakina abatarabigize umwuga, naho ababibgize umwuga bakazatangira gukina guhera kuri uyu wa mbere, irushanwa rikazasozwa tariki 16/06/2018.
Kugeza ubu abakinnyi bagera ku 136 bamaze kwiyandikisha, aho 64 ari abagore, mu bakinnyi babigize umwuga harimo 32, barimo abagabo 24 n’abagore 8.
Umwaka ushize iri rushanwa ryari ryegukanywe na Arnold Ikondo mu bagabo na Onya Nancy mu bagore, bombi bakaba bakomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mukino wa Chess cyangwa Jeu d’Echecs
Ni irushanwa naryo ritangira kuri uyu wa Gatanu kugera tarik 10/06/2018, aho ibihugu umunani ari byo byiyandikishije n’abakinnyi 64 muri rusange, Burundi (abakinnyi 4), England (umukininnyi 1), Kenya (ABakinnyi 2), Nigeria (Umukinnyi 1), South Soudan (umukinnyi 1), Uganda (abakinnyi 21) and Rwanda (Abakinnyi 34).
Abakinnyi mpuzamahanga bazitabira iri rushanwa ndetse n’umwanya bariho ku isi ni Fide Master Harold Wanyama (2307), Elijah Emojong (2296), Fide Master Haruna Nsubuga (2182-ari nawe watwaye GMCT iheruka) bakomoa Uganda, Fawole John Oyeyemi wo muri Nigeria (2147), naho Umunyarwanda uri imbere ni NZABANITA Joseph (1954).
Umupira w’amaguru
Kugeza ubu mu pira w’amaguru kubera gahunda ndende yaranze ingengabihe y’imikino mu Rwanda irimo amarushanwa y’ikipe y’igihugu ndetse n’anadi marushanwa y’imbere mu gihugu, kugeza ubu ntiharemezwa igihe irushanwa ryo kwibuka ryazabera.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|