Abakunzi b’imikino mu Rwanda biteze iki mu mpera z’icyumweru?

Mu mpera z’iki cyumweru kuva tariki ya 5 Gicurasi kugeza ku wa 7 Gicurasi 2017 hateganijwe ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imikino aho benshi mu bakunzi bayo batazicwa n’irungu.

Dore ibyo Kigali Today yakusanyije:

1. Umupira w’amaguru

Rayon Sport ishobora gukoza imitwe y’intoki ku gikombe mu gihe hari andi makipe ashobora kwisanga mu byago byo kutaguma mu cyiciro cya mbere.

Mu mupira w’amaguru shampiyona izaba igeze ku munsi wa 26 wa shampiyona aho amwe mu makipe yaba ahagaze neza ndetse n’adahagaze neza azaba ashakisha intsinzi.

Ikipe ya Police Fc irakina na Kiyovu i Nyamirambo kuri Stade Mumena
Ikipe ya Police Fc irakina na Kiyovu i Nyamirambo kuri Stade Mumena

Igitegerejwe cyane ni nk’aho ikipe ya Rayon Sport isabwa amanota 6 gusa ngo itware igikombe mu mikino 6 isigaje gukina, izaba yisobanura na Kirehe kuri stade Regional i Nyamirambo izaba ishaka itsinzi kugira ngo nibura isigare ishakisha indi ntsinzi imwe.

Ku rundi ruhande ariko ku makipe ameze nabi ku rutonde rwa Shampiyona azaba ashaka uburyo yakwitwara neza kugirango yizere kutamanuka mu cyiciro cya 2, aho Kiyovu igomba kwitwara neza imbere ya Police bagomba gukina kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Mumena.

Marines irwana no kutamanuka iraba yakiriwe na Pepiniere bamaranye iminsi mu myanya ya nyuma
Marines irwana no kutamanuka iraba yakiriwe na Pepiniere bamaranye iminsi mu myanya ya nyuma

Naho amakipe nka Gicumbi ndetse na Marines ziramutse zisitaye ntizitsinde imikino yazo nazo zaba ziri kwiyongerera ibyago byo kwisanga mu cyiciro cya kabiri.
Kugeza ubu,Rayon Sport niyo ikiza imbere y’izindi n’amanota 61,igakurikirwa na APR ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 ndetse na Police iza ku mwanya wa 3 n’amanota 48.

Uko imikino y’umunsi wa 26 wa shampiyona iteganyijwe:

Ku wa gatanu tariki ya 5 gicurasi 2017

Kiyovu vs Police(Stade Mumena)

Ku wa gatandatu tariki ya 6 gicurasi 2017

APR Fc vs Espoir Fc (Stade ya Kigali)
Gicumbi Fc vs Sunrise Fc (Gicumbi)
Bugesera Fc vs Musanze Fc (Bugesera)
Etincelles Fc vs AS Kigali (Stade Umuganda)
Amagaju Fc vs Mukura VS (Nyagisenyi)
Ku cyumweru tariki ya 7 gicurasi 2017
Rayon Sports vs Kirehe Fc (Stade ya Kigali)
Pepiniere Fc vs Marines Fc (Stade Ruyenzi)

Amakipe y’icyiciro cya kabiri azakomeza Shampiyona

Mu mpera z’iki cyumweru kandi amakipe atandukanye yo mu cyiciro cya kabiri mu matsinda yombi azakomeza shampiyona ku munsi wa 21 akina ahatanira kuzaza mu makipe 8 azakina ¼ ari naho hazavamo 2 agomba kuzamuka mu cyiciro cya 1 uyu mwaka.

Mu itsinda rya mbere As Muhanga niyo iyoboye iryo b tsinda na Rwamagana iyikurikira ni nazo zagaragaje imbaraga kurusha izindi dore ko ari nazo zikurikirana ku rutonde rwa Shampiyona aho zanasize izindi amanota menshi.

Mu itsinda rya kabiri naho amakipe nka Isonga na Miloplast nazo zirayoboye ah zinizeye kujya mu makipe 4 muri iryo tsinda azakina ¼.

Uko imikino izakinwa ku munsi wa 21 wa shampiyona :

Itsinda rya mbere

Ku wa gatandatu tariki ya 6 gicurasi 2017

Hope vs Vision Jeunesse Nouvelle
UR vs Nyagatare
Gitikinyoni vs Aspor
Vision FC vs As Muhanga
Sorwate vs Akagera
Rwamagana City Izaruhuka.

Itsinda rya Kabiri

Ku wa Gatandatu tariki ya 6 gicurasi 2017

United Stars vs Sec
Heroes vs Intare
Isonga vs Esperance
Miloplast vs Rugende
La Jeunesse izaruhuka

Shampiona y’abagore mu mupira w’amaguru igiye gutangira mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 gicurasi 2017, Shampiona y’abagore mu mupira w’amaguru igiye gutangira aho by’umwihariko hiyongereyemo icyiciro cya kabiri
Amakipe 9 y’icyiciro cya mbere, n’amamkipe 8 y’icyiciro cya kabiri niyo agiye gutangira Shampiona y’abagore mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2017, bikaba ari ubwa mbere mu Rwanda habayeho icyiciro cya kabiri muri Shampiona y’abagore.

Imikino y’umunsi wa mbere

Icyiciro cya mbere

Ku wa Gatandatu taliki ya 06 Gicurasi 2017

Inyemera WFC vs Gakenke WFC (Gicumbi, 13:00)
Nyagatare WFC (Izaruhuka)
Kamonyi WFC vs AS Kigali WFC (Remera Rukoma, 15:00)
Bugesera WFc vs Rugende WFC (Kamabuye, 15:00)
Rambura WFC vs ES Mutunda WFC (Rambura, 15:00)
Icyiciro cya kabiri

Ku wa Gatandatu taliki ya 06 Gicurasi 2017

Gatsibo WFC vs Ndabuc WFC (Kiramuruzi, 15:00)
Rwamagana WFC (Repos)

Ku Cyumweru taliki ya 06 Gicurasi 2017

Nasho Fc vs Scandinavia WFC (Nasho Mulindi, 15:00)
AS Kabuye WFC vs Imanzi WFC (Kabuye Paroisse, 15:00)

2. Amagare

Ku wa 6 Gicurasi 2017 hateganyijwe isiganwa ry’amagare rya kabiri muri shampiyona Rwanda Cycling Cup 2017 aho abasiganwa bazahagurukira Kigali Berekeza mu karere ka Nyagatare.

Abakuru bazahagurukira kuri stade amahoro I Remera berekeze Nyagatare aho bazakoresha ibirometero 152 naho abo mu cyiciro cy’ingimbi bahagurukire Kayonza bakoreshe ibirometero 88.

Amagare barahaguruka kuri Stade Amahoro berekeza i Nyagatare
Amagare barahaguruka kuri Stade Amahoro berekeza i Nyagatare

Muri iri siganwa hitezwe guhangana ku makie 2 asanzwe akomeye ariyo Lea Amis Sportif ya Rwamagana ndetse na Benediction Club y’I Rubavu ndetse no kureba imyitwarire y’ikipe nshya ya Karongi Vison Sports Center izaba ari ku nshuro ya mbere yitabiriye amarushanwa.

Isiganwa rya mbere ryari ryabaye tariki ya 1 Mata 2017 aho ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe ya Benediction y’I Rubavu.

3. Volley Ball

Mu mukino w’’intoki wa Volley Ball ikitezwe n’amatora aho hagomba gutorwa Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino FRVB.

Muri aya matora ateganyijwe ku wa gatandtu tariki ya 6 Gicurasi 2017 kuri stade amahoro I Remera hamaze kumenyekana umukandida rukumbi uzatorerwa ku mwanya wa Perezida ariwe Karekezi Leandre.

Karekezi Leandre wiyamamariza kuyobora FRVB
Karekezi Leandre wiyamamariza kuyobora FRVB

Karekezi Leandre wifuzwaga cyane na bamwe mu bakinnyi bakina uyu mukino yari yatsinzwe amatora muri Gashyantare 2017 na Nkurunziza Gustave ku majwi 18 ku icyenda.

Nkurunziza Gustave we yaje kwegura ku buyobozi bwa FRVB mu kwezi Werurwe 2017 aho yari amaze ukwezi atowe, agatangaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite ari nayo mpamvu hazaba amatora yo kusimbura.

4. Basket ball

Shampiyona y’umukino w’intoki Basket Ball irakomeza kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017 kugeza ku cyumweru tariki ya 7 mu bahungu n’abakobwa.
Umukino utegerejwe cyane ni uhuza Patriots iherutse gutsindwa n’umukeba wayo REG BBC aho iri bukine na Espoir kuri uyu wa gatanu kuva sa mbiri z’ijoro.

Patriots iraza kuba icakirana na Espoir kuri uyu wa Gatanu
Patriots iraza kuba icakirana na Espoir kuri uyu wa Gatanu

Uko imikino iteganyijwe

1. Abagabo

Ku wa gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2017

APR BBC VS 30 Plus(18h00 Petit Stade)
Patriots BBC vs Espoir(20h00 ,petit stade)

Ku cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2017

CSK BBC vs REG BBC (13h00,petit stade)
Rusizi BBC vs IPRC/South(9h00,Rusizi)
IPRC/Kigali vs UGB (15H00,petit stade)

2.Abagore

Ku wa gatandatu tariki ya 6 gicurasi 2017

THE HOOPS Rwa vs UBUMWE BBC(15H00,Petit stade)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka