Basanga Musenyeri Kagame nk’umushakashatsi n’umwanditsi yarasirimuye u Rwanda

Kuba Musenyeri Alexis Kagame yarasirimuye u Rwanda ni kimwe mu byagaragajwe, ubwo tariki 20 Ukuboza 2023 yibukwaga n’abo mu muryango we ku bufatanye na Kiliziya Gatolika.

Musenyeri Kagame nk'umushakashatsi n'umwanditsi yatumye amateka y'u Rwanda amenyekana
Musenyeri Kagame nk’umushakashatsi n’umwanditsi yatumye amateka y’u Rwanda amenyekana

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Antoine Cardinal Kambanda, arikiyepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kigali, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, hamwe n’abo mu muryango wa Musenyeri Alexis Kagame, harimo n’Umunyamabanga Mukuru wa Kane w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa, Louise Mushikiwabo.

Uyu muhango kandi waranzwe no gushyira indabo ku mva ya Musenyeri Kagame iri mu irimbi ryo ku Kabutare, riherereye mu mujyi i Huye, iyi mva ikaba yaratunganyijwe n’abo mu muryango we nyuma yo “kubona ko amafoto asohoka mu bitangazamakuru y’imva ye agaragaza ko ishaje ikaba itamuhesha icyubahiro nyamara bahari”, nk’uko babyivugiye.

Padiri Vedaste Kayisabe, umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi, avuga kuri Musenyeri Alexis Kagame, yagize ati “Yaradusirimuye nk’Igihugu kuko mu bindi bihugu bya Afurika, amateka yabo yanditse atangirana n’ubukoloni, mu gihe mu Rwanda hari n’amateka ku mibereho y’Abanyarwanda ba kera, yanditswe na we.”

Ibyo yanditse kandi ngo byagaragaje ko n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafuruka bari bafite imitekerereze ku biriho, bidatandukanye n’iby’ibindi bihugu bizwi bivugwa ko byateye imbere kuva kera.

Abo mu Muryango wa Musenyeri Alexis Kagame bamwibutse bari kumwe n'abahagarariye Kiliziya Gatolika
Abo mu Muryango wa Musenyeri Alexis Kagame bamwibutse bari kumwe n’abahagarariye Kiliziya Gatolika

Musenyeri Filipo Rukamba, umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare, akaba n’umwe mu bo Musenyeri Alexis Kagame yigishije, yavuze ko yabaye umuntu w’Imana aba n’ishema rya Kiliziya, kandi ngo amuzi nk’umupadiri, umushakashatsi n’Umunyarwanda.

Yanavuze ko Musenyeri Alexis Kagame yavukiye i Kiyanza mu Buliza, tariki 12 Gicurasi 1912. I Kiyanza ubu ni mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, muri Paruwasi nshya ya Rusasa.

Yize mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi no mu Iseminari nkuru ya Nkabibanda, kandi ubuhanga bwe bwatumye yemererwa kuba umushakashatsi akiri mu iseminari nkuru, hanyuma mu 1940 aba umwanditsi mukuru wa Kinyamateka;
Mu 1941 yabaye Padiri akomeza n’umurimo we wo muri Kinyamateka;
Mu 1950 yagiye kwiga i Roma;
Mu 1958 yagarutse mu Rwanda atangira kwigisha mu iseminari nkuru.
Yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda itangira, yigisha no muri Kaminuza ya Rubumbashi.
Yitabye Imana tariki 2 Ukuboza 1981.

Antoine Cardinal Kambanda ati tuzakomeza kujya twibuka Musenyeri Alexis Kagame tunashishikarize abashakashatsi bacu kugenza nka we
Antoine Cardinal Kambanda ati tuzakomeza kujya twibuka Musenyeri Alexis Kagame tunashishikarize abashakashatsi bacu kugenza nka we

Nk’umushakashatsi ngo yanditse ibitabo byinshi ari na yo mpamvu y’inyandiko iri ku mva ye, igira iti “Ni umushakashatsi w’umuhanga mu mateka, ibisigo, iyigandimi na filozofiya. Ubushakashatsi bwe bwatumye amateka y’u Rwanda rwa mbere y’umwaduko w’Abakoroni amenyekana harimo n’ibivuga ku mateka y’u Rwanda byatumye amenyekana. Yanditse inyandiko 169 ku mateka y’u Rwanda. Ni we wanditse Inzira z’Ubwiru.”

Musenyeri Filipo Rukamba anavuga ko Musenyeri Alexis Kagame yari umuntu ukunda kuganira, akagira n’urwenya. Ibi bigaragarira no mu nyandiko zimwe na zimwe yagiye yandika, nk’Indyoheshabirayi.

Akomeza agira ati “Musenyeri Alexis Kagame yari muremure kandi munini. Yari afite igitinyiro, ariko urwenya yagiraga rwatumaga isomo rye rikundwa cyane.”

Mu rwenya rwe, rimwe Umunyamerika ngo yigeze kumubwira ngo “how are you?”, maze na we aramusubiza ngo “I am very big”, bitari ukubera ko atari azi icyo yagombaga kumusubiza, ahubwo kubera gushaka gusetsa.

Ijambo “Gahunda” naryumvanye bwa mbere Musenyeri Kagame - Louise Mushikiwabo

Louise Mushikiwabo na we yifatanyije na Kiliziya Gatolika mu kuwibuka Musenyeri Kagame
Louise Mushikiwabo na we yifatanyije na Kiliziya Gatolika mu kuwibuka Musenyeri Kagame

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), akaba ari uwo mu muryango wa Musenyeri Alexis Kagame, avuga ko yize amashuri yisumbuye i Kansi, kandi ko ari Musenyeri Kagame wamujyanyeyo ajya gutangirayo bwa mbere.

Agira ati “Yanjyanye mu modoka ye, twumvikanye ko ntari burire kuko ari bwo bwa mbere nari ngiye kuba kure y’ababyeyi n’abavandimwe. Ariko tugeze hafi yo ku ishuri arahanyereka, nuko ntangira kurira, ni bwo yambwiye ngo ko unyiciye gahunda?”

Akomeza agira ati “Bwari ubwa mbere nari numvise iryo jambo, ku buryo nakekaga ko ari nk’icyuma cy’imodoka nakozeho!”

Ngo yongeye kubonana na we mbere gato y’uko yitaba Imana mu 1981. Icyo gihe ngo yagombaga kujya kwiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, i Nyakinama.

Kubera ko Musenyeri Kagame bari bamwohereje kujya gukorera muri Diyoseze ya Ruhengeri, yari yamubwiye ko agomba kuzaza bakabana, akazajya ajya kwiga avuye kuri êveché. Icyakora ngo ntibyabaye kuko nyuma yaho gato yagiye kwivuza i Nairobi, aza no kwitaba Imana.

Abandi bo mu muryango wa Musenyeri Alexis Kagame
Abandi bo mu muryango wa Musenyeri Alexis Kagame

Mushikiwabo yanifuje ko hajyaho ikigo cy’ubushakashatsi mu izina rya Musenyeri Kagame, nk’icyifuzo cy’abantu bamumenye bakunze kugenda baganira.

Yagize ati “Abantu benshi babanye na we bo mu bihugu byinshi harimo abo muri Sénégal, Ghana, u Butaliyani, usanga bibaza ngo tuzahura gute ngo dukomeze imirimo ye y’ubushakashatsi.”

Ubuhanga mu busizi bwatumye umwami Rudahigwa amwemerera kwandika ku Bwiru

Hon. Karemera na we wo mu muryango wa Musenyeri Alexis Kagame, yavuze ko akiga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, Umwami Rudahigwa yigeze kubagenderera maze yumvise ubuhanga afite mu busizi amubwira kuzaza i Bwami, bakamubwira iby’Ubwiru, akazabyandikaho. Ni na byo byamubashishije kwandika ku Nzira z’Ubwiru.

Hon. Karemera yanifuje ko i Kiyanza aho yavukiye, hazashyirwa urwibutso

Ubusanzwe muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR), ni bo bajyaga bafata umwanya wo kwibuka Musenyeri Alexis Kagame, cyane ko na Campus y’i Save yamwitiriwe, ariko Karidinali Kambanda yavuze ko kwibuka uwo mushakashatsi bitazongera kuba umwihariko w’ishuri gusa.

Yagize ati “Ubuhanga bwe tubukesha kumenya amateka y’Abanyarwanda. Tuzakomeza kujya tumwibuka tunashishikarize abashakashatsi bacu kugenza nka we.”

Icyifuzo cya Hon. Louise Mushikiwabo cyo gushyiraho ikigo cy’ubushakashatsi mu izina rya Musenyeri Kagame, na cyo ngo kizigwaho.

Padiri Kayisabe avuga kuri Musenyeri Kagame wasirimuye u Rwanda
Padiri Kayisabe avuga kuri Musenyeri Kagame wasirimuye u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka