Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 06 Kanama 2016, ni bwo abanyaarwanda babiri ba mbere babashije gukina umunsi wabo wa mbere mu mikino Olempike, aho Adrien Niyonshuti wasiganwaga ku magare atabashije kurirangiza nyuma yo kugwa, ndetse na Johanna Umurungi ukina umukino wo koga utabashije kurenga icyiciro yari arimo.
Mu mukino w’amagare,Niyonshuti Adrien ntiyabashije kurangiza isiganwa rya Kilometero 237, aho yabanje kugira ikibazo cy’igare, nyuma yo guhabwa irindi akora impanuka yatumye adakomeza nyuma yo kubasha gusiganwa Kilometero zigera kuri 50.
Adrien Niyonshuti nyuma yo kuva muri iri siganwa yavuze ko ryari isganwa rikomeye kandi yari yariteguye, gusa aza gukira imbogamizi zatumye atarisoza, aho ndetse mu bakinnyi 144 baritangiye ryasojwe na 63.
Yagize ati "Iri rushanwa sinabashije kurirangiza kubera ikibazo cy’igare, ryaje gupfa umukanishi aragerageza ariko biranga, nari maze iminsi ndikoresha imyitozo, uyu munsi ryahagaze ryanga gukora, baje kumpa irindi gare ngeze ahamanuka ndagwa, sinaba nkibashije kurirangiza"
Mu mukino wo koga ahareshya na metero 100, Umurungi Johanna, mu itsinda ry’amajonjora (heat / serie) yarimo ry’abakinnyi 5, yabaye uwa 4 akoresheje 1’11’’92, ntiyabasha gukomeza mu cyiciro cyisumbuye, gusa akaba yagabanyijeho amasegonda ku 2 bihe yari asanganywe bya 1’13"14.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwihangane natwe abanyarwanda ndizera ko twabyakiriye byonyine no kuba tubasha kujyayo ni ubutwari. nishema rya abanyarwanda kdi courage ubutaha cyangwa no kuri etape zikurikiyeho muzabikora. turabashyigikiye.