Perezida Kagame yavuze Ijambo ry’ibihe byose rizajya rintabara - Prof Dusingizemungu

Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu uri mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko kuba we n’abandi bakiriho, babikesha amagambo y’Umukuru w’Igihugu abakomeza, arimo iryo yavuze atangiza gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu
Senateri Prof Jean Pierre Dusingizemungu

Ku itariki 7 Mata 2024, ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babaye Intwari mu myaka 30 ishize.

Yagize ati “Ku barokotse bari muri twe, tubabereyemo umwenda. Twabasabye gukora ibidashoboka, mukikorera umutwaro w’ubumwe n’ubwiyunge ku bitugu byanyu, kandi mwakomeje kubikora gutyo, mukora ibigoranye ku nyungu z’Igihugu cyacu, turabashimira.”

Perezida Kagame yavuze ko bitazigera bibaho ko Abanyarwanda basigwa ngo bicwe.

Ati “Ni Igihugu gituwe na Miliyoni 14 (z’abaturage), ziteguye guhangana n’ikintu cyose cyashaka gusubiza inyuma abagituye. Abantu bacu ntibazigera na rimwe batabwa ngo bicwe ukundi.”

Prof Dusingizemungu avuga ko ku itariki 08 Mata 2024, wari umunsi w’ikiruhuko, yagiye mu biro bye ku Nteko Ishinga Amategeko, yongera kumva iryo jambo ry’Umukuru w’Igihugu hamwe no kurisesengura.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Prof Dusingizemungu wari witabiriye ibikorwa byo Kwibuka no gushyingura imibiri y’abishwe muri Jenoside mu Rwibutso rw’i Ruhanga mu Karere ka Gasabo, yavuze ko iryo jambo ry’Umukuru w’Igihugu ryamukoze ku mutima.

Ati "Jye mbona ko ari ijambo riri mu rwego rwa disikuru zagiye zivugwa n’ibihangange ku Isi mu binyejana byahise, twajyaga twiga bene izo disikuru, kandi numva ko n’amashuri yajya afasha abanyeshuri kurisesengura, kuko ni ijambo rizaba iry’ibihe byose."

Prof Dusingizemungu yakomeje agira ati "Nkaba njye ku giti cyanjye numva ko ririya jambo rizajya rintabara igihe ngize icyo njijinganyaho mu mitekerereze, mu mikorere yanjye no mu mibanire yanjye n’abandi Banyarwanda."

Senateri Dusingizemungu avuga ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ibaye, abarokotse bagiye babeshwaho n’ijambo ryiza, cyane cyane iryo bumvana Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubaka u Rwanda.

Imibiri yabonetse yarashyinguwe kuri uwo munsi
Imibiri yabonetse yarashyinguwe kuri uwo munsi

Prof Dusingizemungu warokokeye i Gahini mu Karere ka Kayonza, avuga ko ijambo Inkotanyi zababwiye zibabuza kwihorera, ari ishingiro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge birimo kugenda bigerwaho muri iki gihe.

Perezida wa Ibuka, Dr Philbert Gakwenzire, avuga ko mu bibazo abarokotse Jenoside bagifite hari ibijyanye no kwivuza ibikomere byo ku mutima no ku mubiri, imiturire ikeneye kuvugururwa cyangwa kubakwa bundi bushya, ndetse n’ibibazo bijyanye no guhabwa Ubutabera.

Dr Gakwenzire avuga ko bazagerageza kwishakamo ibisubizo bafatanyije n’inzego z’ibanze, hanyuma ibitabashobokeye bibe ari byo bageza ku nzego zo hejuru muri Guverinoma.

Mu bindi bibazo bigihangayikishije abarokotse Jenoside, nk’uko birimo kugarukwaho mu bihe byo Kwibuka hirya no hino mu Gihugu, hari ikijyanye no kudatanga amakuru kw’abakoze n’ababonye ibikorwa by’ubwicanyi biba, batagaragaza ahajugunywe imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka