Amagambo bikekwa ko uwishwe muri Jenoside yarimo asoma, yifashishijwe mu gukora Filimi

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyingura imibiri yabonetse mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera tariki 16 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ku nkuru y’umwana wishwe ariko ashobora kuba yarimo asoma igitabo mbere yo kwicwa, kuko icyo gitabo cyagumye iruhande rw’umurambo we wari washangukiye mu byatsi hafi ya Kiliziya ya Ntarama, ariko gikomeza kuguma aho kibumbuye.

Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yavuze inkuru y’uwo mwana wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Kiliziya ya Ntarama, wari mu kigero cy’imyaka 10-12, ayihereye kuri gahunda n’imvugo zihakana Jenoside zarimo zikoreshwa n’abantu batandukanye barimo n’Abapadiri b’abazungu, no mu gihe yari ikirimo gukorwa mu 1994.

Uwo mwana bikekwa ko yishwe yarimo asoma igitabo yigiragamo Igifaransa, cyarimo agace k’inkuru yo mu gitabo cya ‘Roman de Renart’, arimo asoma ahanditse ngo ‘Maudit soient les yeux qui se ferment quand ils doivent rester ouverts’( Havumwe amaso yifunga mu gihe agomba guhora akanuye)”.

Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje uko ayo magambo yari yanditse muri icyo gitabo cy’uwo mwana wishwe, yaje gukoreshwa nk’umutwe w’igitabo ndetse na Filimi byanditswe n’Umunyamahanga w’Umuzungu witwa Françoise Bouchet-Saulnier wakoraga mu baganga batagira umupaka ( Médecins Sans Frontières), waje mu Rwanda Jenoside ikirangira, akagera ku Kiliziya ya Ntarama bwa mbere, asanga imibiri y’abishwe muri Jenoside igihari itarashyingurwa.

Uwo mwanditsi yanditse igitabo yise ‘Maudit soient les yeux fermés’ (havumwe amaso afunze), anakora filimi mbarankuru y’ibyo yabonye, afatanyije n’Umunyamakuru Frederic Laffont uzobereye mu byo gukora za Filimi, nubwo mu bo yakoresheje muri iyo filimi haje kuvamo umwe witwa Matata Yozefu uri mu bapfobya, bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko icyo si cyo Françoise Bouchet-Saulnier yari agamije ajya gukora iyo Filimi, ahubwo yashakaga kumenyesha Isi ibyabereye i Ntarama, ajya mu rukiko mpuzamahanga arabigaragaza. Icyo gihe ngo yafashe ibimenyetso byinshi byagiye bifasha kugeza n’ubu, nk’uko Minisitiri Dr Bizimana yabisobanuye.

Yagize ati “Umuzungu rero yabibonyemo ubutumwa, ati uyu mwana, iyi ‘message’ iri aha, ni njyewe ibwira, ati ibi nkwiye kubyandika, nkwiye gukora uko nshoboye bikamenyekana…”.

Minisitiri Dr Bizimana agendeye muri ubwo butumwa bwari mu gitabo bikekwa ko umwana yasomaga mu gihe yicwaga, yavuze ko amaso y’abantu nka Musenyeri Perraudin ufatwa nk’umwe mu Bihayimana bagize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside ndetse akagira n’uruhare mu kuyihakana, ndetse na Padiri Walter Aelvoet, watangaje ko amakuru akwizwa mu itangazamakuru mu Burayi avuga ko Abatutsi bakorewe Jenoside atari yo, ahubwo ari ibinyoma bikwizwa n’Abatutsi b’indyarya, harimo n’Abapadiri b’Abatutsi bageze n’i Vatican bagakwiza ibinyoma ko nta Jenoside yabaye…, amaso y’abo bahakana Jenoside asinziriye mu gihe yagombye gukanura.

Yagize ati “Aya maso ya ba Perraudin na ba Walter Aelvoet arahumye mu gihe yagombye kureba, mu gihe yagombye gukanura. Aya maso y’abo mwasabaga kubereka aho biciye Abatutsi bakabashyira, bakaba babonwa kubera ibikorwa remezo bihakorerwa, cyangwa se iyo bashwanye hagati yabo bakabivuga, aracyahumye, ntabwo arafunguka ngo arebe ibyiza ubuyobozi bugeza ku gihugu n’icyo busaba. Abazima rero nidukomeze duhumuke, amatwi yumve, arebe, ikaramu zacu zikore zandike amateka tuyamenyekanishe, twigishe abana bato, tubigishe neza.”

“Turere abana neza. Abana b’u Rwanda barerwe mu rukundo, mu mahoro, mu butabera, mu mutekano, mu butwari, mu ishyaka mu bupfura, ni cyo kizabaranga. Bariya bo bapfuye kubera ko bakuze bigishwa ‘Parmehutu’ , ibashyiramo irondabwoko , ibashyiramo uburozi bwayo. Ubu u Rwanda rufite amahirwe atabaho. Kuba rufite imiyoborere ifite icyerekezo noneho cyubaka buri Munyarwanda wese. Umunyarwanda nk’Umunyarwanda butareba agatsiko. Aha rero ni ho hakomeye, amatwi yacu akwiye gukomeza akumva, amaso yacu agafunguka. N’aba bapfobya aya mateka nitubasubize, bidukanga…”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka