Uwahoze akundana na Diamond yasobanuye uko yatumye amenyekana

Sarah wahoze akundana na Diamond Platnumz, yasobanuye uko inkuru y’urukundo rwabo yafashije Diamond kwandika indirimbo yatumye amenyekana, ndetse n’umuzingo we wa mbere.

Diamond na Sarah ku rubyiniro
Diamond na Sarah ku rubyiniro

Mu myaka 15 ishize nibwo izina Diamond Platnumz ryamenyekanye mu muziki, ku ndirimbo ye yise ‘Nenda kamwambiye’. Iyi ndirimbo yavugaga ku mukobwa bakundanaga icyo gihe witwaga Sarah. Nyuma yaho baje gutandukana buri wese akomeza inzira itandukanye n’iy’undi mu buzima.

Mu gitaramo Diamond yakoze mu cyumweru gishize, aba bombi bongeye guhura, Sarah yaje gushyigikira uwahoze ari umukunzi we. Ibi byatumye bibuka ibihe by’urukundo bagiranye.

Ari ku rubyiniro, Diamond yasobanuye ukuntu uyu Sarah yamukundaga cyane, yewe akaba ari no mu bantu batumye aba Diamond uyu munsi abantu bakunda. Yavuze ko nubwo we yamukundaga, Sarah we yari yarakomeje ubuzima bwe agatangira umuryango n’undi muntu.

Sarah na we yasobanuye iby’uru rukundo rwabo bombi. Yavuze uko bakundanye by’ukuri, agaruka ku myaka itatu 2006-2009 bamaranye, avuga ko indirimbo ‘Nenda kamwambie Sarah’, yavugaga inkuru y’urundo rwabo nubwo Diamond yaje guhitamo gukuraho izina Sarah.

Yemera ko album ya Diamond ya mbere yavugaga ahanini ku rukundo rwabo.

Ati “Ntarigera avuga ko akunda undi muntu nk’uko yankunze, twabanye imyaka irenga itatu guhera 2006 kugera 2009. Yaba ari Nenda Kamwambie yewe na album ye ya mbere, hafi ya yose yavugaga njye.”

Nyuma yo gutandukana, Sarah yavuze ko bakomeje kuba inshuti mu buryo busanzwe, kandi ko yishimira ibyo uyu muhanzi amaze kugeraho mu muziki.

Yagize ati “Gutandukana si intambara, twebwe turi inshuti. Hari igihe hacamo igihe kirekire tutavugana ariko nkajya kubona nkabona aranyandikiye cyangwa arampamagaye, ati nari ngukumbuye nagira ngo tuganire. Ni kenshi ampamagara ngo nze ku rubyiniro, ariko nkagira isoni”

Kuri ubu Sarah yashatse undi mugabo, mu gihe Diamond akiri ingaragu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka