Amakipe 16 ni yo amaze gutangazwa ko azitabira Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro yayo ya munani, kuva taliki ya 13 kugera taliki 20 Ugushyingo 2016.
Zimwe mu mpinduka zigaragara kuri uru ruotonde, ni amakipe atatu azaba ahagarariye u Rwanda, aho ubusanzwe hari hamenyerewe amakipe 3 ari yo Kalisimbi, Muhabura n’Akagera, ariko ubu u Rwanda ruzaba ruhagarariwe National Team of Rwanda, Club Benediction ya Rubavu na Sports Club friends y’i Rwamagana.
Abahagarariye amakipe yo mu Rwanda mashya bishimiye kuba bazakina Tour du Rwanda
Umuyobozi w’ikipe ya Benediction, Felix Sempoma yagize ati “Ni amahirwe menshi cyane, kuba tugiye gukina irushanwa rikomeye muri Africa nka Tour du Rwanda, ni intambwe ikomeye ikipe yacu iteye. Kujya muri Tour du Rwanda bigiye gufungura imiryango myinshi cyane muri Benediction kandi bizadufasha no kubona abaterankunga bakomeye. Bizatwongerera n’amahirwe yo gutanga abakinnyi bacu mu yandi makipe akomeye bavuye muri club yacu”
Umuyobozi w’ikipe ya COGEBANQUE Amis Sportifs, John Rugamba nawe asanga ari ishema kuba ikipe ye igiye gukina Tour du Rwanda, aho yagize ati “Twumva ari intamwe Amis Sportifs imaze gutera cyane cyane ko no kudutumira ngo twitabire Tour du Rwanda ari uko ibona imbara n’abakinnyi dufite muri rusange. Nk’ikipe kuba tugiye guhangana n’andi makipe akomeye n’ibindi bihugu, niko gukura kw’ikipe”
Urutonde rw’amakipe yose
Amakipe 3 azahagararira u Rwanda:
• National Team of Rwanda
• Club Benediction ya Rubavu
• Sports Club friends y’i Rwamagana
Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:
• National Team of South Africa
• National Team of Ethiopia
• National Team of Eritrea
• National Team of Egypt
• National Team of Algeria
Amakipe asanzwe akina amarushanwa mpuzamahanga (y’ababigize umwuga:
• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• KENYAN RIDERS DOWNUNDER (Kénya)
• Sharjah Cycling Team (United Arab Emirates)
• Cycling Academy Team (Israel)
• Tirol Cycling Team (Austria)
• Stradalli Bike Aid (Germany)
Andi makipe
• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team Haute-Savoie Rhone-Alpes (France)
• Team Furniture Decarte (Switzerland)
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twifurije abasore bacu amahirwe!