Ryari isiganwa ryakinwaga mu byiciro bitatu birimo abakobwa, ingimbi ndetse n’abakuru ku bagabo, aho bose bakinaga bazenguruka mu mujyi wa Muhanga, hakaba habanje icyiciro cy’ingimbi ndetse n’abakobwa batangiye Saa tatu n’igice.
Ni isiganwa rya gatandatu mu masiganwa umunani akina Rwanda Cycling Cup, aho iyi nshuro bagombaga kuzenguruka ahari hateguwe mu mujyi wa Muhanga mu kingana n’isaha, nyuma bakazenguruka izindi nshuro ebyiri zingana na Kilomtero 2.7.
Mu cyiciro cy’abakuru cyatangiye ku i Saa tanu, bakoze intera ya Kilometero 48.6, aho Uhiriwe Byiza Renus yaje gusoza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi 42 akoresheje isaha imwe, iminota 10 n’amasegonda 50.
Mu cyiciro cy’abagore, Ingabire Diane ni ww waje ku mwanya wa mbere akoresheje isaha imwe, iminota 6 n’amasegonda 10, nawe akaba akinira ikipe ya Benediction Excel Energy.
Mu cyiciro cy’ingimbi, Nzayikorera Emmanuel ni we waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Muhawenimana Jean d’Amour, bose bakaba barakoresheje isaha imwe, iminota 06 n’amasegonda 40, bo bari bakoze intera ya Kilometero 45.9.
Rwanda Cycling Cup izongera gukomeza tariki ya 23/11/2019 mu karere ka Musanze, rikazasorezwa tariki 07/11/2019.
Amwe mu mafoto yaranze iri siganwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|